Mu mahanga
Uganda Yasubije U Rwanda Abandi Baturage Barwo

Abayobozi ba Uganda bashinzwe abinjira n’abasohoka, abo mu nzego z’umutekano n’abo mu nzego z’ibanze basubije u Rwanda abaturage barwo barindwi bari bamaze igihe bafungiwe yo.
Bari barafashwe n’inzego z’umutekano za Uganda zibakurikiranyeho ubutasi.
Abasubije inzego z’abinjira n’abasohoka z’u Rwanda ni barindwi barimo n’uruhinja rw’amezi 12 rwitwa Uwisanyu Kirabu Ester.
Abandi bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba ni Hakuzimana w’imyaka 40 y’amavuko, Ngoga Nzamukosha Diane w’imyaka 36, Ndagijimana Augustin w’imyaka 44, Semahoro Kado w’imyaka 27, Nzeyimana Fidele w’imyaka 27 na Uwayisaba Angelique w’imyaka 24 wari ufite rwa ruhinja rw’umwaka umwe twavuze haruguru.
Bakigera ku mupaka bapimwe icyorezo COVID-19 basanga ni bazima.
Inzego z’u Rwanda zabakiriye zivuga ko Ngoga Nzamukosha Diane agaragaza ibimenyetso by’uko yakorewe iyicarubozo, akaba yagiye kwitabwaho n’abavuzi.
U Rwanda rumaze igihe ruvuga ko Uganda igomba kurekura abaturage barwo ifunze mu buryo budakurikije amategeko ndetse rukavuga ko habaye hari abo Uganda ifiteho ibimenyetso by’uko baje kuyineka yabageza mu nkiko.
Inama zahuje inzego z’ibihugu byombi zafashe imyanzuro mu bihe bitandukanye ariko kugeza ubu intambwe yatewe kugira ngo yose ishyirwe mu bikorwa iracyari nto.
-
Mu mahanga2 days ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Imibereho Y'Abaturage3 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda2 days ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Mu Rwanda2 days ago
RCS Ivuga Ko Imfungwa ‘Yanze Kumvira’ Umucungagereza Iraraswa
-
Mu Rwanda2 days ago
Umunyarwandakazi Yapfiriye I Dubai
-
Politiki3 days ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Icyorezo COVID-191 day ago
U Rwanda Rugiye Kwakira Inkingo Za COVID-19, Gukingira Ni Ku Wa Gatanu
-
Mu mahanga22 hours ago
Perezida Ndayishimiye Yigishije Abaturage Guhinga Kijyambere