Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tanzania Iri Ku Gitutu Cy’Ibigo By’Imari Ku Isi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Tanzania Iri Ku Gitutu Cy’Ibigo By’Imari Ku Isi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 June 2021 6:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibigo by’imari ku isi byategetse Tanzania kubiha ‘imibare isobanura neza’ uko ubwandu bwa COVID-19 bumeze niba yifuza ko biyiha inguzanyo. Ibyo bigo ni Ikigega mpuzamahanga cy’imari ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.

Iki gitutu cyageze aho kigamburuza Tanzania bituma ubutegetsi bw’i Dodoma bwemera ko bugiye gukusanya no gutangariza biriya bigo imibare yose kuva kiriya cyorezo cyagera muri Tanzania na mbere y’aho gato.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzania witwa Gerson Msigwa yabwiye The East African ati: “  Bidatinze Guverinoma yacu izatangaza imibare y’uko icyorezo gihagaze mu gihugu n’ingamba zo kugikumira.”

Ikigega mpuzamahanga cy’imari The International Monetary Fund (IMF) tariki 09, Kamena, 2021 cyabwiye Tanzania ko kitazayiha umwenda wa miliyoni 571$ yasabye niba idatangaje ku mugaragaro imibare yerekana uko ubwandu bwa COVID-19 buhagaze.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Tanzania yasabye iriya nguzanyo kugira ngo ihangane na kiriya cyorezo, ariko abo muri kiriya kigega babanza kuyisaba imibare yerekana uko gihagaze kugira ngo kibone aho gihera kirekura ariya mafaranga.

Uhagarariye Ikigega IMF muri Tanzania witwa Jens Reinke ati: “ Kugira ngo tuguhe amafaranga y’inguzanyo yo guhangana na COVID-19, ni ngombwa ko ubanza kutwereka imibare yerekana uko ubwandu bwacyo buhagaze. Kutwereka iyi mibare nibwo buryo bwonyine dushaka kugira ngo tuguhe amafaranga ugujije.”

Hagati aho, Perezida Samia Suluhu yari amaze iminsi ashyizeho itsinda ryihariye rwo guhangana na kiriya cyorezo, rikaba riyobowe na Professor Said Aboud.

Ubwo yagezaga ku Nteko ishinga amategeko umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022, Minisitiri w’imari wa Tanzania witwa Mwigulu Nchemba yavuze ko Leta iri mu biganiro n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari kugira ngo kiyigurize miliyoni 571$ yo kuzahangana na COVID-19.

Icyo gihe Minisitiri Mwigulu yavuze ko Leta ikeneye ariya mafaranga kugira ngo ishyire mu bikorwa gahunda zo guhangana na kiriya cyorezo no kunoza ibindi bikorwa birimo kwita ku buzima, isuku n’isukura n’ubukerarugendo.

- Advertisement -

Mwigulu Nchemba yavuze ko Perezida Samia aherutse kugirana ikiganiro n’Umuyobozi mukuru w’Ikigega mpuzamahanga cy’imari Madamu Kristalina Georgieva  bavugana uko impande zombi zakorana kugira ngo Tanzania ifashwe guhangana na COVID-19.

Imibare itangwa na Guverinoma ya Tanzania ivuga ko kiriya cyorezo cyatumye izamuka ry’ubukungu bwa Tanzania rigabanuka rigera kuri 4.8% mu gihe ryari ryitezweho kuzamuka kuri 6.9%.

Tariki 29, Mata, 2020 nibwo Guverinoma ya Tanzania yahagaritse gutangaza imibare y’abaturage ba Tanzania banduye COVID-19, icyo gihe hakaba hari hamaze kubarurwa abantu 509 banduye muri bo 183 barayikira, abandi 21 irabahitana.

Tanzania yiyemeje gukurikiza amabwiriza yo guhangana na COVID-19

Bidatinze uwari Perezida John Pombe Joseph Magufuli(yitabye Imana) yatangarije isi ko nta bwandu buri mu gihugu cye.

Komite yashinzwe gusuzuma uko ubwandu buhagaze muri kiriya gihugu iherutse gutangaza ko abagituye bigeze kwibasirwa na COVID-19 ‘byibura’ inshuro ebyiri,

Mu gihe gito gishize Tanzania yemereye abayobora ibigo mpuzamahanga bihakorera gukingira abakozi babyo.

Ibi byatumye hari abagira icyizere cy’uko n’abandi baturage ‘bagiye gukingirwa.’

Muri Werurwe, 2020 Tanzania yasabye IMF umwenda ngo ishyire mu bikorwa gahunda zayo ariko IMF irabizinzika, kugeza ubu ibiganiro kuri iriya nguzanyo ntibirasubukurwa mu buryo butaziguye.

Inama y’ubutegetsi ya  IMF yashyizeho uburyo bubiri bwo gufasha ibihugu 80 kwivana mu ngaruka za COVID-19 bwiswe  RCF na Rapid Financing Instrument (RFI).

Muri biriya bihugu na Tanzania irimo.

IMF  kandi yateguye uburyo bwihariye bwo gufasha ibihugu 29 bikennye cyane kugira ngo byivane mu ngaruka za COVID-19 bwiswe Catastrophe Containment and Relief Trust (CCRT).

Ni uburyo bwo koroshya iyishyurwa ry’inguzanyo biriya bihugu byafashe, ikaba[inguzanyo] yaragombaga kwishyurwa hagati ya Mata, 2020 n’Ukwakira, 2020.

Koroshya iyishyurwa ry’iriya nguzanyo byitezweho kuzafasha biriya biriya bihugu kubona amafaranga yo kuzanzahura inzego zabyo zazahajwe cyane na COVID-19.

Tanzania ivuga ko iri gutegura uko yatangira gukingira abakozi bayo bari mu bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi bitewe n’akazi bakora.

Ubu nayo yasabye kwinjizwa mu bihugu bigomba guhabwa inkingo muri gahunda ya COVAX.

TAGGED:COVID-19featuredIkigegaImariMagufuliSamiaSuluhuTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyeshuri Ibihumbi 23 Biga Imyuga n’Ubumenyingiro Batangiye Ibizamini
Next Article Amerika Yateye Inkunga Imiryango 150 Y’Abanyarwanda Bafite Ubumuga Bw’Uruhu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?