Tanzania: Nyuma Y’Impanuka Y’Indege Yahitanye 19, Indi Yahitanye Abantu Batandatu

Mu gihe abaturage ba Tanzania bataribagirwa impanuka y’indege iherutse kugwa mu Kiyaga cya Victoria igahitana abantu 19, ubu andi marira yongeye kwisuka nyuma y’impanuka yakozwe n’imbangukiragutabara yagonganye n’indi modoka hagwa abantu batandatu abandi batanu bagakomereka bikomeye.

Amakuru avuga ko abo bantu bose bari abakozi ba Leta, iriya mpanuka ikaba yabereye ahitwa Kiteto mu Ntara ya Manyara. Muri bo yahitanye harimo umugabo n’umugore we bahasize ubuzima, abandi batanu barakomereka

Ni impanuka yaraye ibaye kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022, abakomeretse bakaba bahise bajyanwa ku bitaro by’Intara ya Dodoma, kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Imbangukiragutabara yagonganye na Prado

Umuyobozi w’Akarere  ka Kiteto witwa Mbaraka Batenga niwe wasobanuye iby’iyo mpanuka.

- Advertisement -

Yagize ati: “Impanuka yabaye ubwo imodoka yacu ‘ambulance’, y’ikigo nderabuzima cya Sunya yari ijyanye umurwayi ku ivuriro rya Kiteto, nyuma mu kugaruka iza itwaye abakozi bo kwa muganga, hanyuma igongana n’indi modoka isanzwe yo mu bwoko bwa ‘Prado’, bituma abantu batandatu bahasiga ubuzima, abandi batanu barakomereka bamwe bajyanwa mu bitaro bya Dodoma, abandi bakomeza kuvurirwa mu bitaro bya Kiteto”.

Wa mugabo n’umugore we baguye muri iyi mpanuka, basize uruhinja rw’amezi umunani.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Manyara, RPC George Katabazi, yemeje amakuru y’iyo mpanuka, avuga ko azatanga ibindi bisobanuro  nyuma y’iperereza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version