Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tanzania: Uyobora Ishyaka ACT-Wazalendo Arateganya Guhangana Mu Matora Na Suluhu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Tanzania: Uyobora Ishyaka ACT-Wazalendo Arateganya Guhangana Mu Matora Na Suluhu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 May 2024 12:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Zitto Kabwe uyobora Ishyaka ACT- Wazalendo ryo muri Tanzania arateganya kuzahangana na Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan.

Amatora y’Umukuru w’igihugu muri Tanzania ateganyijwe mu mwaka wa 2025, Zitto Kabwe akaba ari we wa mbere mu batavuga rumwe na Leta wamaze kuvuga ko azayiyamamazamo nk’uko The East African ibyemeza.

Mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 iri shyaka rimaze rishinzwe, Kabwe yavuze ko agiye kugaruka muri politiki mu buryo bweruye.

Mu mwaka wa 2020 yagerageje kuba Umudepite ariko ntibyamukundira.

Ntiyacitse intege ndetse ubu avuga ko azahangana na Samia Suluhu Hassan mu matora y’Umukuru w’igihugu, atatsinda  akazakomeza guhatana ndetse no mu mwaka wa 2030.

Avuga ko igihe cyose ishyaka ACT- Wazalendo rizabimusaba, atazazuyaza kwitabira guharanira kuyobora Tanzania.

Ati: “Namaze kwitegura haba mu mutwe, ku mubiri n’ ahandi ha ngombwa kugira ngo mbe Perezida wa Tanzania igihe icyo ari cyo cyose bizaba biri mu nyungu z’abaturage n’iz’ishyaka ryanjye”.

Mu mwaka wa 2025, nibwo Samia Suluhu Hassan azaba arangije inzibacyuho yatangiye gutegekamo Tanzania asimbuye John Pombe Magufuli watabye Imana azize uburwayi.

Umwaka utaha nibwo Suluhu aziyamamaza mu buryo bweruye ngo abaturage ba Tanzania bamwitorere.

Uko bigaragara, igihe cyose Samia Suluhu Hassan azaba asabye kwiyamamaza, nta gushidikanya ko ishyaka Chama Cha Mapenduzi(CCM) rizamushyigikira.

Zitto Kabwe aracyari muto kuko afite imyaka 48 y’amavuko.

Ubwo mu mwaka wa 2020 yashakaga kuba Depite yari yiyamamaje ashaka guhagararira Intara ya Kigoma.

N’ubwo ishyaka ACT-Wazalendo ari irya kabiri mu gukomera mu mashyaka atavuga rumwe na Leta nyuma ya Chama cha Demokrasia na Maendeleo (Chadema),akenshi rikunze gukorera cyane mu Kitwa cya Zanzibar.

Umunyapolitiki wa CHADEMA ukomeye ni Tindu Lissu kuko yigeze no guhunga Tanzania ubwo yategekwaga na Magufuli ariko akaza gusubira mu gihugu.

Umuyobozi w’ishyaka CHADEMA ubusanzwe ni Freeman Mbowe.

Yaba Mbowe yaba na Lissu bose igihe cyose biyamamarije kuyobora Tanzania baratsinzwe.

Icyakora muri iki gihe barakurikiranwa cyane muri politiki ya Tanzania ngo harebwe uko bazahangana n’abo mu ishyaka CCM riyoboye iki gihugu kuva mu myaka myinshi ishize.

TAGGED:AmatorafeaturedKatweSuluhuTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyanza: Akurikiranyweho Amagambo Akomeye  Y’Ingengabitekerezo Ya Jenoside
Next Article Indwara Nizo Zishe Abanyarwanda Benshi Mu Mwaka Wa 2023
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?