Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tanzania Yahagaritse Ibikorwa Bihuza Abantu Benshi, Itangira Gukingira COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Tanzania Yahagaritse Ibikorwa Bihuza Abantu Benshi, Itangira Gukingira COVID-19

admin
Last updated: 23 July 2021 11:37 am
admin
Share
SHARE

Guverinoma ya Tanzania yahagaritse ibikorwa bitari ngombwa bihuriza hamwe abantu benshi, mu gihe iki gihugu cyugarijwe n’inkubiri ya gatatu y’ubwandu bushya bw’icyorezo cya COVID-19.

Kuri uyu wa 22 Nyakanga Minisiteri y’Ubuzima yasohoye amabwiriza akangurira abaturage kurushaho kwitwararika, bijyanye n’uburyo abantu benshi bakomeje gupfa ndetse ubu habarurwa abarwayi 682.

Minisitiri Dr. Dorothy Gwajima yagize ati “Hagamijwe gukaza ingamba zo kurwanya no kwirinda icyorezo cya COVID-19, guhera uyu munsi tariki 22/7/2021 mpagaritse ibikorwa byose bitari ngombwa bihuza abantu benshi, ndetse ibya ngombwa bigakomeza mu bwirinzi butabangamiye ubukungu cyangwa imibereho y’abaturage.”

Ni amabwiriza ariko yasamiwe hejuru na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Bahise batangira kuvuga ko agamije gukoma mu nkokora amahuriro y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yatangiye muri Tanzania, asaba ivugururwa ry’itegeko nshinga.

Ibyo bigahuzwa n’uko amahuriro atari ngombwa atigeze asobanurwa ngo hamenyekane ayemewe n’abujijwe, ku buryo hato hari abazajya bahabwa uburenganzira abandi bakarwimwa ku mpamvu zitavugwaho rumwe.

Minisitiri Gwajima yasabye abayobozi b’intara n’uturere gukorana n’inzego z’ubuzima, bagashyiraho amabwiriza agenderwaho mu gutanga impushya ku bikorwa by’ingenzi bihuza abantu benshi.

Yanamenyesheje abaturage kwitegura gukingirwa COVID-19, nk’uko biheruka gutangazwa na Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa ku wa 21 Nyakanga. Yari mu musigiti i Dar es Salaam kuri Eid al-Adha

.Icyo gihe yavuze ko inkingo zageze mu gihugu, ndetse ko buri wese ubikeneye yatangira kwitegura.

Yavuze ko bamaze kubona ko hari Abanyatanzaniya benshi bafite imirimo bakorera mu mahanga, mu gihe bishobora kuzaba ngombwa ko kugira ngo umuntu akorere ingendo agomba kuba yarakingiwe.

Majaliwa yanatanze ingero ku bayisilamu bajya mu rugendo rutagatifu i Mecca, bamaze imyaka ibiri batekerezayo kubera iki cyorezo.

Ibyo ngo byatumye Perezida Samia Suluhu Hassan atanga amabwiriza yo gukora ibishoboka byose mu kwirinda, harimo no kugura inkingo.

Ni icyemezo Tanzania itakozwaga ku butegetsi bwa Joseph Magufuli uheruka gupfa.

Mu mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima harimo ko ahantu hose hatangirwa serivisi rusange hagomba kuba hari uburyo buhagije bw’isuku, mbere yo kwinjira abantu bagakaraba amazi meza n’isabune, ahatari amazi bagategura imiti isukura intoki.

Abajya aho hantu kandi bagomba guhana intera hagati yabo ndetse bakambara agapfukamunwa keza kandi neza.

Minisitiri Gwajima yasabye abaturage kuboneza imirire, gukora imyitozo ngororamubiri no gukoresha imiti gakondo yemewe n’Ihuriro ry’abavuzi gakondo, mu kwivura COVID-19.

Hashize igihe kinini Tanzania ivuga ko nta Coronavirus iriyo, ku buryo iby’inkingo batanabikozwaga. Ibintu byahindutse ku bwa Perezida mushya Samia Suluhu Hassan.

Mu gihe Umuryango wa Afurika yunze ubumwe uheruka kwemererwa inkingo miliyoni 400 za Johnson & Johnson, Tanzania ni kimwe mu bihugu byaguzeho igice kinini, nubwo umubare utatangajwe.

Ibihugu bikomeje gutera umugongo gahunda yo gukingira COVID-19 ni Eritrea n’u Burundi.

Hagati aho bamwe mu baturage ba Tanzania bari bakomeje kwikingiza binyuze mu yandi mahirwe babona, adaturutse ku gihugu cyabo.

Barimo umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, Civic United Front (CUF), Prof Ibrahim Lipumba, wakingiwe kuri uyu wa Kane abifashijwemo n’umugore we ukora muri UNICEF.

TAGGED:COVID-19Dr. Dorothy GwajimafeaturedTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Wa CHADEMA Akurikiranyweho Ibyaha by’Iterabwoba
Next Article Uwari Uhagarariye Papa Mu Rwanda Yasubiye I Vatican
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?