Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tanzania Yavuye Ku Izima Yemera Igiciro Kimwe Mu Guhamagarana Muri EAC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Tanzania Yavuye Ku Izima Yemera Igiciro Kimwe Mu Guhamagarana Muri EAC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 May 2021 4:00 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Tanzania bwashyize bwemera ko abaturage bayo bazajya bahamagara cyangwa bagahamagarwa na bagenzi babo mu Muryango w’Afurika y’i Burengerazuba ku giciro kimwe nk’uko bigenda mu bindi bihugu bigize aka karere.

Abatuye ibindi bihugu bigize aka karere byari bimaze igihe byubahiriza igiciro gikubiye mu cyo bise  East African Community One Network Area.

Ni uburyo bwashyizweho kugira ngo abagatuye bajye bahamagarana ku giciro kimwe.

Buriya buryo buvuga ko nta mafaranga y’ikiguzi cyo guhamagara umuntu uri hanze y’igihugu cyawe azakatwa, kuko imirongo izaba yarahujwe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bivuze ko ibigo by’itumanaho muri Kenya, Rwanda, Tanzania, Sudani y’Epfo na Uganda byahuje imirongo k’uburyo nta mafaranga azacibwa umuntu uri mu gihugu kimwe muri biriya ngo n’uko ahamagaye hanze yacyo, ni ukuvuga muri biriya bihugu bigize EAC.

Mu nama iheruka kubera i Kampala muri Uganda niyo yatumye Tanzania izibukira icyemezo yari yarafashe cy’uko uzahamagara yo azajya akatwa amafaranga.

Icyo gihe hari hateranye inama yahuje Urwego rw’uriya Muryango rushinzwe ubwikorezi, itumanaho  n’ubumenyi bw’ikirere.

Inama yarangiye abayitabiriye basabye ubutegetsi bw’i Dar es Saalam ko bugomba kwicara bugatekereza neza kuri iriya ngingo bukazatangariza ubunyamabanga bukuru bwa EAC icyemezo cyabwo bitarenze tariki 31, Werurwe, 2021.

Tanzania yaje kwemera ibyo yasabwaga, igeza inyandiko ibyemeza ku bunyamabanga bukuru bwa EAC mu mpeza z’umwaka ushize, itangira gusuzumwa none byatangajwe ko yemejwe.

- Advertisement -

Iriya nyandiko yasinywe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Tanzania Bwana Stephen Mbundi.

Iby’uko Tanzania yemeye kugendera mu mujyo umwe na EAC ku byerekeye kiriya cyemezo biherutse gutangazwa na Kenneth Bagamuhunda, uyu akaba ari Umuyobozi mukuru muri EAC ushinzwe gasutamo n’ubucuruzi.

Ibihugu bya mbere byemeye gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano ni u Rwanda, Kenya na Uganda, nyuma hakurikiraho Sudani y’Epfo.

Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango Dr Peter Muthuki yishimiye ko Tanzania yemeye gukorana n’ibindi bihugu muri iki gikorwa, avuga ko ari intambwe nziza.

N’ubwo Tanzania yemeye ibikubiye muri ariya masezerano, birasaba ko ibigo byayo bishinzwe gutanga serivisi z’itumanaho bikorana n’ibindi byo muri aka karere kugira ngo bihuze ibiciro.

Perezida Samia Suluhu Hassan abifitemo uruhare…

Abasesengura bavuga ko ubuyobozi bushya bwa Tanzania buri kuzana impinduka mu bucuruzi n’ububanyi n’amahanga bwayo. Perezida Samia Suluhu kuva yagera ku butegetsi asimbuye Perezida John Magufuli wapfuye azize umutime, yafashe ingamba zo kwagura ubucuruzi cyane cyane akarushaho gukorana na Uganda n’u Burundi.

Kuba Tanzania yemeye gukurikiza ariya masezerano abahanga bavuga ko ari indi ntambwe nziza mu gutuma ibihugu bigize aka karere bizakorana mu rwego rw’ubucuruzi nyambukiranyamipaka hagati y’ibihugu by’Afurika.

 

TAGGED:EACfeaturedIgiciroSamiaSuluhuTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umubano W’Amerika Na Israel Ni Nk’Ipata N’Urugi
Next Article Visi Perezida Wa Mali Yahiritse Perezida Na Minisitiri W’Intebe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?