Ubuyobozi bwa Tanzania bwashyize bwemera ko abaturage bayo bazajya bahamagara cyangwa bagahamagarwa na bagenzi babo mu Muryango w’Afurika y’i Burengerazuba ku giciro kimwe nk’uko bigenda mu bindi bihugu bigize aka karere.
Abatuye ibindi bihugu bigize aka karere byari bimaze igihe byubahiriza igiciro gikubiye mu cyo bise East African Community One Network Area.
Ni uburyo bwashyizweho kugira ngo abagatuye bajye bahamagarana ku giciro kimwe.
Buriya buryo buvuga ko nta mafaranga y’ikiguzi cyo guhamagara umuntu uri hanze y’igihugu cyawe azakatwa, kuko imirongo izaba yarahujwe.
Bivuze ko ibigo by’itumanaho muri Kenya, Rwanda, Tanzania, Sudani y’Epfo na Uganda byahuje imirongo k’uburyo nta mafaranga azacibwa umuntu uri mu gihugu kimwe muri biriya ngo n’uko ahamagaye hanze yacyo, ni ukuvuga muri biriya bihugu bigize EAC.
Mu nama iheruka kubera i Kampala muri Uganda niyo yatumye Tanzania izibukira icyemezo yari yarafashe cy’uko uzahamagara yo azajya akatwa amafaranga.
Icyo gihe hari hateranye inama yahuje Urwego rw’uriya Muryango rushinzwe ubwikorezi, itumanaho n’ubumenyi bw’ikirere.
Inama yarangiye abayitabiriye basabye ubutegetsi bw’i Dar es Saalam ko bugomba kwicara bugatekereza neza kuri iriya ngingo bukazatangariza ubunyamabanga bukuru bwa EAC icyemezo cyabwo bitarenze tariki 31, Werurwe, 2021.
Tanzania yaje kwemera ibyo yasabwaga, igeza inyandiko ibyemeza ku bunyamabanga bukuru bwa EAC mu mpeza z’umwaka ushize, itangira gusuzumwa none byatangajwe ko yemejwe.
Iriya nyandiko yasinywe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Tanzania Bwana Stephen Mbundi.
Iby’uko Tanzania yemeye kugendera mu mujyo umwe na EAC ku byerekeye kiriya cyemezo biherutse gutangazwa na Kenneth Bagamuhunda, uyu akaba ari Umuyobozi mukuru muri EAC ushinzwe gasutamo n’ubucuruzi.
Ibihugu bya mbere byemeye gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano ni u Rwanda, Kenya na Uganda, nyuma hakurikiraho Sudani y’Epfo.
Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango Dr Peter Muthuki yishimiye ko Tanzania yemeye gukorana n’ibindi bihugu muri iki gikorwa, avuga ko ari intambwe nziza.
N’ubwo Tanzania yemeye ibikubiye muri ariya masezerano, birasaba ko ibigo byayo bishinzwe gutanga serivisi z’itumanaho bikorana n’ibindi byo muri aka karere kugira ngo bihuze ibiciro.
Perezida Samia Suluhu Hassan abifitemo uruhare…
Abasesengura bavuga ko ubuyobozi bushya bwa Tanzania buri kuzana impinduka mu bucuruzi n’ububanyi n’amahanga bwayo. Perezida Samia Suluhu kuva yagera ku butegetsi asimbuye Perezida John Magufuli wapfuye azize umutime, yafashe ingamba zo kwagura ubucuruzi cyane cyane akarushaho gukorana na Uganda n’u Burundi.
Kuba Tanzania yemeye gukurikiza ariya masezerano abahanga bavuga ko ari indi ntambwe nziza mu gutuma ibihugu bigize aka karere bizakorana mu rwego rw’ubucuruzi nyambukiranyamipaka hagati y’ibihugu by’Afurika.