Perezida Samia Suluhu Hassan yirukanye Ambasaderi w’igihugu cye mu Muryango w’Abibumbye witwa Prof Kennedy Gastorn kubera ruswa akekwaho.
Abakurikiranira hafi ibibera muri Tanzania bavuga ko ibyo Suluhu ari gukora muri iki gihe bigamije kurandura ruswa iri gufata indi ntera mu bayobozi.
Ariko hari abandi bavuga ko Perezida Suluhu ari gukora biriya mu rwego rwo kwigizayo abantu bashobora kuzamubangamira mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2025.
Nyuma yo kwirukana Prof Gastorn mu nshingano, yahise amusimbuza uwitwa Hussein Katanga.
Ibi kandi byahise bishyirwa mu bikorwa bigitangazwa nk’uko itangazo ryo mu Biro by’Umukuru wa Tanzania ribivuga.
Ryashyizweho umukono na Madamu Zuhura Yunus wahoze ari umunyamakuru wa BBC, ubu akaba akuriye ibiro by’Umuvugizi wa Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania.
Ubwo yageraga ku butegetsi mu mwaka wa 2021, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yavuze ko hari bamwe bavugaga ko atazashobora gutegeka Tanzania kuko ari umugore.
Ariko ngo yaberetse koabishoboye kandi ko ibyo akora ari urugero rw’uko n’abagore bayobora bakabishobora.
Yabwiye BBC ati: “ Bamwe bashidikanya ku bushobozi bw’abagore, bagakeka ko tutayobora ngo tube ba Perezida beza. Ndi umwe mu babavuguruza.”
Iyo urebye usanga ari we Mukuru w’Igihugu w’umugore muri Afurika kuko uwa Ethiopia we ari uw’icyubahiro kuko akazi kenshi gakorwa na Minisitiri w’Intebe nk’uko Itegeko nshinga ry’aho ribivuga.
Samia Suluhu Hassan avuga ko bamwe mu bo bakorana batiyumvishaga ko azashobora akazi k’Umukuru w’igihugu.
Ati: “ Nyuma baje gutuza ubu ni abakozi beza dukorana mu kazi kanjye ka buri munsi.”
Samia Suluhu w’imyaka 61 y’amavuko yashyizweho kugira ngo ayobore Tanzania nyuma y’uko uwayiyoboraga John Pombe Joseph Magufuli yitabye Imana.
Bivugwa ko yazize indwara y’umutima.