Abaminisitiri b’ingabo ba Cambodia na Thailand basohoye itangazo ry’uko ibihugu byombi byemeye guhagarika intambara yari imaze hafi ukwezi yubuye.
Muri ryo, handitsemo ko abasivili bari baravuye mu byabo kubera iyo mirwano basubira mu byabo.
Iyo mirwano yaguyemo abasirikare benshi kuri buri ruhande kandi hari abasivili bagera kuri miliyoni bavuye mu byabo bahunga.
Indangabihe yagenwe n’Abaminisitiri b’ingabo b’ibihugu bivugwa aha, yemeza ko imirwano igomba guhagarara kuri uyu wa Gatandatu Tariki 27, Ukuboza, 2025 saa kenda ku isaha mpuzamahanga, hari saa moya za mu gitondo ku isaha ya Kigali.
Ikindi ni uko abasirikare 18 ba Cambodia bafashwe na Thailand bagomba kurekurwa mu gihe cy’amasaha 72 amasezerano atangiye kubahirizwa.
Isinywa ryayo ryagezweho nyuma y’ubuhuza bw’u Bushinwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Hagati aho, Minisitiri w’ingabo za Thailand witwa Natthaphon Narkphanit yavuze ko Cambodia nirenga kuri ayo masezerano, nta kindi kintu igihugu cye kizakora kitari ukwirwanaho.
Yabwiye BBC ati: “Nihagira urenga kuri ayo masezerano, tuzirwanaho nk’uko biteganywa mu masezerano mpuzamahanga.”
Thailand kandi yari yanze iby’aya masezerano mashya, ivuga ko nta cyizere ifite ko atazicwa n’uruhande bahanganye kuko n’andi ari uko byagenze.
Ayo masezerano avuga, yari yasinywe muri Nyakanga, 2025 ku buhuza bwa Perezida Trump ariko ayemeranyijweho kuri iyi nshuro yasinywe bigizwemo uruhare n’Ibiro bya Marco Rubio ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika.
Impamvu y’intambara hagati y’ibi bihugu ni ukutumvikana ku mipaka yabyo, ibi bikaba bigiye kumara hafi imyaka 100.
Umuhati wa Trump watumye hasinywa amasezerano y’amahoro ariko aza gukomwa mu nkokora n’uko hari abasirikare ba Thailand baturikanywe n’ibisasu bitegwa mu butaka bita ‘land mines’, bituma imirwano yubura.
Ikibazo cy’imipaka hagati y’ibi bihugu cyatewe no kutumvikana ku miterere yayo nyuma y’uko igenwe n’Ubufaransa bwakolonije Cambodia, hari mu mwaka wa 1863.
Mu mwaka wa 2008, nibwo byafashe indi ntera ubwo Cambodia yashakaga kwandikisha inzu ndangamurage yayo yo mu Kinyejana cya 11 Nyuma Ya Yezu Kristu, Thailand ikabyanga.
Cambodia yashakaga kwandikisha iyo nzu ngo ijye mu Murage w’Isi binyuze muri UNESCO.
Uko kutumvikana kwateye imirwano ya hato na hato hagati y’ibihugu byombi, uko ibaye ikica abantu kuri buri ruhande.
Mbere y’uko bikomera cyane muri Nyakanga, uyu mwaka, buri ruhande rwashyizeho imisoro ikomeye ku bicuruzwa byaturukaga ku rundi ruhande.
Bidatinze, ingabo za buri gihugu zashyizwe ku mupaka, umwuka w’intambara utangira gututumba.
Nyuma hakurikiyeho imirwano, buri ruhande rugashinja urundi kuyitangiza.
Amerika yabyinjiyemo itangira ubuhuza bwaje gutuma hasinywa amasezerano yiswe The Kuala Lumpar Peace Accord”, asinywa mu Ukwakira, gusa nayo ntiyatanze agahenge karambye.
Kuri iyi nshuro nabwo bizasaba ubushake bwa politiki bukomeye kuri buri ruhande kugira ngo ako gahenge karambe.