Mugisha Benjamin wamamaye ku izina ry’ubuhanzi nka The Ben we n’umugore we babyaye imfura bayita Mugisha Paris.
Umugore we witwa Pamela Uwicyeza yabyariye mu Bubiligi nyuma y’igihe gito yari amaze mu bitaro yaragiye kwisuzumisha.
The Ben yari aherutse kubwira abitabiriye igitaramo yagiriye mu Bubiligi ko yitegura kubyara umukobwa, abasaba ko bamuha izina yazamwita.
Birashoboka ko mu mazina bamuhaye, yishimiye irya Paris nk’umwe mu mijyi ikomeye kurusha indi ku isi.
Mugisha Benjamin yasezeranye na Pamela Uwicyeza tariki 31, Ukwakira, 2022.