Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyatangaje ko umukino w’amahirwe wa Inzozi Lotto uhagaritswe mu Rwanda kuko abawutegura hari ibyo batakurikije mu masezerano basinyanye n’Iki kigo.
Ishami rya RDB rishinzwe kureba iby’imikino y’amahirwe National Lottery & Gambling Commission (NLGC), ryahise ritangaza ko iby’iyo mikino bihita bihagarara.
RDB yahise itangaza ko hagiye kurebwa niba hari ikindi kigo cyasimbura Inzozi Lotto mu rwego rwo gufasha abaturage gukina tombola binyuze mu mucyo.
Iki kigo cyaboneyeho gusaba ibindi bigo bitanga izo serivisi gukurikiza amabwiriza atangwa na RDB, byose bigakorwa mu nyungu z’abaturage.
