Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tour Du Rwanda: Abanyarwanda Baracyategerejweho Gutanga Ibyishimo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Tour Du Rwanda: Abanyarwanda Baracyategerejweho Gutanga Ibyishimo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 May 2021 5:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku munsi wa  Kabiri wa ririya rushanwa wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 03, Gicurasi, 2021 abasiganwa berekeje mu Karere ka Huye, nyuma y’agace ka mbere kabaye kuri iki Cyumweru kagasorezwa i Rwamagana. Kugeza ubu Umunyarwanda waje ku mwanya mwiza yaje ku wa 14.

Abakinnyi bari mu irushanwa uko ari 75 bahagurukiye mu Mujyi wa Kigali ku nyubako ya MIC saa tatu za mu gitondo, berekeza i Huye mu ntera y’ibilometero 120,5.

Bahasesekaye hagati ya saa 12:07 na saa 12:16.

Umwenda w’umuhondo uracyafitwe n’Umunya-Colombia Brayan Sanchez.

Umunyarwanda waje hafi ni Hakizimana Seth wabaye uwa 14, na we wakoresheje 2h33’43’’, ariko bakagenda barushanwa ibinyacumi bike cyane by’ibihe.

Bisa n’aho urwego iri rushanwa ririho muri iki gihe ruri hejuru cyane k’uburyo kugira ngo Abanyarwanda bazaryegukane bigoye.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 04, Gicurasi, 2021 abasiganwa barahaguruka i Nyanza saa tatu za mu gitondo(9h00am) berekeza i Gicumbi.

Umwihariko w’uyu mwaka…

Irushanwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’amakipe 15 atandukanye. Ribaye ku nshuro ya 13.

Nsengimana Jean Bosco ni we uri mu irushanwa ry’uyu mwaka umaze kuryitabira inshuro nyinshi (10), ndetse yanaryegukanye mu 2015 n’ubwo ryari ritaragera ku rwego rwa 2.1 ririho muri iki gihe.

Irushanwa ry’uyu mwaka kandi rigizwe n’uduce umunani, harimo tune tugizwe n’imisozi, tubiri tugizwe no gusiganwa ahantu harambuye na kamwe ko gusiganwa umuntu ku giti cye, hakarebwa uwakoresheje igihe gito.

Ryagombaga kuba muri Gashyantare, ariko riza kwigizwa inyuma kubera icyorezo cya COVID-19.

Abitabiriye iri siganwa kuri iyi nshuro

Amateka ya Tour Du Rwanda:

Ni irushanwa ryatangiye muri 1988.

Ritegurwa kandi rigacungwa na Federasiyo Nyarwanda y’Umukino wo gusiganwa Rwanda Cycling Federation (FERWACY).

Ku rwego rw’isi  ricungwa n’ishyirahamwe rya za Federasiyo z’umukino wo gusiganwa ku magare ryitwa Union Cycliste Internationale( UCI).

Muri 1988 uwatwaye Tour du Rwanda ni Celestin Ndengeyingoma,

Muri 1989 uwayitwaye ni Omar Masumbuko,

Muri 1990 uwayitwaye ni Faustin Mparabanyi,

Guhera muri 1991 kugeza mu mwaka wa 2000 ntabwo Tour du Rwanda yabaye kubera ibibazo u Rwanda rwarimo.

Muri 2001 uwatwaye Tour du Rwanda ni Bernard Nsengiyumva,

Muri 2002 uwayitwaye ni Abraham Ruhumuriza,

Muri 2003 uwayitwaye ni Abraham Ruhumuriza,

Muri 2004 uwayitwaye ni Abraham Ruhumuriza,

Muri 2005 uwayitwaye ni Abraham Ruhumuriza,

Muri 2006 uwayitwaye ni Umunya Kenya Peter Kamau,

Muri 2007 uwayitwaye ni Abraham Ruhumuriza,

Muri 2008 uwayitwaye ni Adrien Niyonshuti,

Muri 2009 uwayitwaye ni Umunya Maroc Adil Jelloul,

Muri 2010 uwayitwaye ni Umunya Eritrea witwa Daniel Teklehaymanot,

Muri 2011 uwayitwaye ni Umunyamerika Kiel Reijnen,

Muri 2012 uwayitwaye ni Umunya Afurika y’Epfo Darren Lill,

Muri 2013 uwayitwaye ni Umunya Afurika y’Epfo Dylan Girdlestone

Muri 2014 uwayitwaye ni Valens Ndayisenga,

Muri 2015 uwayitwaye ni Jean Bosco Nsengimana,

Muri 2016 uwayitwaye Valens Ndayisenga,

Muri 2017 uwayitwaye Joseph Areruya,

Muri 2018 uwayitwaye ni Samuel Mugisha,

Muri 2019 uwayitwaye ni Umunya Eritrea  Merhawi Kudus,

Muri 2020 uwayitwaye ni Umunya Eritrea Natnael Tesfatsion.

(Ifoto ibanza: Kigali Today)

Abraham Ruhumuriza, umwe mu bakinnyi b’igare bakomeye mu mateka y’u Rwanda
TAGGED:featuredGicumbiHuyeKigaliNyanzaRwandaTour
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubushinjacyaha Bwasabye Ifungwa Ry’Iperereza Ku Ruhare Rw’Abajenerali B’Abafaransa Muri Jenoside
Next Article Béchir Ben Yahmed Washinze Jeune Afrique Yapfuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?