Tour Du Rwanda: Agace ka 2 Umunyarwanda Yaje Ku Mwanya Wa 28, Umwongereza Aragatwara

Ethan  Vernon wari uherutse gutwara agace ka mbere kavaga i Kigali kagana i Rwamagana, niwe watwaye n’akavaga i Kigali kagana i Gisagara. Umunyarwanda witwa Eric Muhoza niwe wahize bagenzi be aza ku mwanya wa 28.

Muhoza asanzwe akinira ikipe yitwa Bike Aid.

Kuri uyu wa Mbere  agace ka kabiri katangiriye kuri Car Free Zone gakomereza mu bice bigana mu Ntara y’Amajyepfo.

Ethan Vernon yakoresheje amasaha atatu, iminota 21 n’amasegonda 30, akaba yakoresheje ibihe bingana n’ibya Muhoza Jean Eric ukinira ikipe ya Bike Aid ari nawe munywaranda waje imbere.

- Advertisement -

Umukinnyi wa mbere ku rutonde rusange kugeza ubu ni Vernon Ethan ( Soudal Quick Step).

Uhiga abandi mu kuzamuka ni Marc Oliver Pritzen (EF Education-Nippo)

Umukinnyi mwiza ukiri muto Vernon Ethan ukinira Soudal Quick Step akaba ari nawe umaze gutwara uduce twombi, umukinnyi witwaye neza mu kuvuduka n’ubundi ni Veron Ethan.

Ni wee wegukanye agace (Ethan Soudal Quick Step).

Ethan Vernon wari uherutse gutwara agace ka mbere kavaga i Kigali kagana i Rwamagana

Umunyarwanda uri imbere kurusha bagenzi be kugeza ubu ni Eric Muhoza, Umunyafurika uri imbere ni Henok Mulueberhan  ukinira Green Project.

Umukinnyi witwaye neza mu guhatana ni Marc Oliver Pritzen  ukinira EF Education-Nipp, wakoze neza mu byose bita ‘break away’ cyangwa gucomoka mu bandi ukabacika ni Marc Oliver Pritzen ukinira EF Education-Nippo).

Ikipe yitwaye neza mu gusiganwa agace ko kuri uyu wa Mbere ni iyo muri Malaysia yitwa Terengganu Polygon Cycling Team.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version