Callum Ormiston niwe Munya Afurika y’epfo watwaye agace ka gatanu ka Tour du Rwanda. Bakoze urugendo bava i Rusizi bagana i Rubavu baca i Karongi.
Mu muhanda umukinnyi kabuhariwe witwa Froome yagize ikibazo, basimbuza ipine ry’igare rye.
Kuri uyu wa Gatatu Umufaransa Thomas Bonnet ukinira ikipe ya Total Energies niwe wegukanye agace ka Musanze-Karongi kareshya na Kilometero 138,3.
Yake akurikira Umunya Eritrea witwa Henok Mulubrhan wegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Huye kajya i Musanze.
Ni ko gace karekare kurusha utundi twose duteganyijwe muri iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 15.
Hari ku ntera ya intera ya Kilometero 199,5.