Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda cyatangaje ko mu gice cya kabiri cy’Ugushyingo, 2025, ni ukuvuga kuva tariki 11 kugeza Tariki 20 mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 150, ikaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice.
Isanzwe muri iki gihe iba iri hagati ya milimetero 25 na 90.
Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi itatu (3) n’itanu (5) bitewe n’imiterere ya buri hantu.
Meteo Rwanda ivuga ko imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice u Rwanda ruherereyemo kandi ubushyuhe buteganyijwe buzaba buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubusanzwe buboneka muri aya mataliki.
Ikindi ni uko ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 19.
Hazaba kandi hari umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu.