Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: TPLF Yavanye Ingabo Mu Duce Twa Ethiopia Yari Yigaruriye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

TPLF Yavanye Ingabo Mu Duce Twa Ethiopia Yari Yigaruriye

admin
Last updated: 21 December 2021 9:45 am
admin
Share
SHARE

Umutwe w’ingabo wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF) watangaje ko wavuye mu duce wari wigaruriye mu majyaruguru ya Ethiopia, nk’imwe mu ntambwe zitanga icyizere ku ihoshwa ry’intambara imaze amezi 13.

Umuvugizi wa TPLF, Getachew Reda, yanditse kuri Twitter ati “Twasoje igikorwa cyo gukura ingabo zacu muri Amhara &Afar.”

Uwo mutwe uhanganye n’ingabo za Leta ya Ethiopia, ENDF, guhera mu Ukwakira 2020, ndetse wari wigaruriye uduce twinshi ugera mu bilometero 200 uvuye mu murwa mukuru Addis Ababa.

Icyo gihe byahise bitangazwa ko TPLF ishaka gukomeza urugendo kugeza ihiritse butegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed.

Mu kwezi gushize yagiye kuyobora urugamba, ingabo za Leta zithindukirana TPLF zitangira kwisubiza uduce twinshi twari tumaze kujya mu maboko y’inyeshyamba.

TPLF yaje gutangaza ko irimo kugenda iva mu duce yafashe nk’amayeri y’intambara.

Gusa umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe Abiy, Billene Seyoum, kuri uyu wa Mbere yamaganye izo mvugo, avuga ko ari urwitwazo rwo gutsindwa mu bya gisirikare.

Ati “TPLF yatsinzwe bikomeye mu byumweru bishize none irimo kwitwaza ‘gusubira inyuma ku bw’impamvu’, nk’urwitwazo ku gutsindwa kwabo.”

“Hari uduce duto duto bakirimo mu gace ka Amhara n’ahandi bakirimo kugerageza gushoza amakimbirane.”
Impande nyinshi zikomeje gusaba imishyikirano muri Ethiopia, nk’uburyo bwahagarika intambara imaze guhitana abassivili benshi, abandi bavanywe mu byabo ku buryo bakeneye ubutabazi bwihuse.

Umuyobozi wa TPLF, Debretsion Gebremichael, ku Cyumweru yandikiye Umunyabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, amumenyesha ibyo kuvana ingabo mu duce twa Amhara na Afar, nk’uburyo bufatika mu kugera ku mahoro.

Hari amakuru ko kugira ngo ENDF ihindukirane ingabo za Tigray byatewe n’imbaraga zikomeye abasirikare batewe no gusangwa ku rugamba na Minisitiri w’Intebe, kimwe n’indege z’intambara zitagendamo abapilote (drones) Ethiopia yahawe n’ibihugu birimo Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Turikiya na Iran.

Izo ndege ngo zifashishwaga mu gusenya inzira zagemuriraga abarwanyi ba TPLF intwaro n’ibindi bikoresho nkenerwa ku rugamba.

Mu ibaruwa yandikiye Guterres, Debretsion yavuze ko yategetse abasirikare gusubira inyuma ku mpamvu zirimo n’izo “drones zatanzwe n’ibihugu by’amahanga.”

Anavugamo ko zakomeje kubarasaho zitarobanura.

Ati “Natanze itegeko ko ingabo za Tigray zose ziri hanze y’imbibi za Tigray zisubira imbere y’umupaka ako kanya.”

Ni icyemezo yavuze ko bakomeje gusabwa n’inzego nyinshi zirimo na Guverinoma ya Ethiopia ubwayo.

TAGGED:Abiy AhmedEthiopiafeaturedTPLF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guverinoma Ya Congo-Kinshasa Yamaganye Ibivugwa Kuri Polisi Y’u Rwanda
Next Article I Rubavu Polisi Yarashe Uwiyitaga DPC W’Abuzukuru Ba Shitani
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?