TPLF Yavanye Ingabo Mu Duce Twa Ethiopia Yari Yigaruriye

Umutwe w’ingabo wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF) watangaje ko wavuye mu duce wari wigaruriye mu majyaruguru ya Ethiopia, nk’imwe mu ntambwe zitanga icyizere ku ihoshwa ry’intambara imaze amezi 13.

Umuvugizi wa TPLF, Getachew Reda, yanditse kuri Twitter ati “Twasoje igikorwa cyo gukura ingabo zacu muri Amhara &Afar.”

Uwo mutwe uhanganye n’ingabo za Leta ya Ethiopia, ENDF, guhera mu Ukwakira 2020, ndetse wari wigaruriye uduce twinshi ugera mu bilometero 200 uvuye mu murwa mukuru Addis Ababa.

Icyo gihe byahise bitangazwa ko TPLF ishaka gukomeza urugendo kugeza ihiritse butegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed.

- Advertisement -

Mu kwezi gushize yagiye kuyobora urugamba, ingabo za Leta zithindukirana TPLF zitangira kwisubiza uduce twinshi twari tumaze kujya mu maboko y’inyeshyamba.

TPLF yaje gutangaza ko irimo kugenda iva mu duce yafashe nk’amayeri y’intambara.

Gusa umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe Abiy, Billene Seyoum, kuri uyu wa Mbere yamaganye izo mvugo, avuga ko ari urwitwazo rwo gutsindwa mu bya gisirikare.

Ati “TPLF yatsinzwe bikomeye mu byumweru bishize none irimo kwitwaza ‘gusubira inyuma ku bw’impamvu’, nk’urwitwazo ku gutsindwa kwabo.”

“Hari uduce duto duto bakirimo mu gace ka Amhara n’ahandi bakirimo kugerageza gushoza amakimbirane.”
Impande nyinshi zikomeje gusaba imishyikirano muri Ethiopia, nk’uburyo bwahagarika intambara imaze guhitana abassivili benshi, abandi bavanywe mu byabo ku buryo bakeneye ubutabazi bwihuse.

Umuyobozi wa TPLF, Debretsion Gebremichael, ku Cyumweru yandikiye Umunyabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, amumenyesha ibyo kuvana ingabo mu duce twa Amhara na Afar, nk’uburyo bufatika mu kugera ku mahoro.

Hari amakuru ko kugira ngo ENDF ihindukirane ingabo za Tigray byatewe n’imbaraga zikomeye abasirikare batewe no gusangwa ku rugamba na Minisitiri w’Intebe, kimwe n’indege z’intambara zitagendamo abapilote (drones) Ethiopia yahawe n’ibihugu birimo Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Turikiya na Iran.

Izo ndege ngo zifashishwaga mu gusenya inzira zagemuriraga abarwanyi ba TPLF intwaro n’ibindi bikoresho nkenerwa ku rugamba.

Mu ibaruwa yandikiye Guterres, Debretsion yavuze ko yategetse abasirikare gusubira inyuma ku mpamvu zirimo n’izo “drones zatanzwe n’ibihugu by’amahanga.”

Anavugamo ko zakomeje kubarasaho zitarobanura.

Ati “Natanze itegeko ko ingabo za Tigray zose ziri hanze y’imbibi za Tigray zisubira imbere y’umupaka ako kanya.”

Ni icyemezo yavuze ko bakomeje gusabwa n’inzego nyinshi zirimo na Guverinoma ya Ethiopia ubwayo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version