Nyuma y’amezi menshi mu Ntara za Uganda habera amajonjora ya nyampinga w’iki gihugu mu mwaka wa 2025/2026, irushanwa rya nyuma ryarangiye Trivia Elle Muhoza ari we ubitorewe.
Kuri uyu mwanya yari ahatanye na Faith Kirabo waje ari icyegera cye cya mbere na Agathe Drakes wabaye icyegera cya kabiri.

Ibirori byo kwishimira intsinzi ye byasusurukijwe n’abahanzi Tracy Melon, Aziz Azion na Grace Nakimera.
Asimbuye Natasha Nyonyozi.

Abandi batsinze ni
Gillians Akot – Miss wa Siporo
Aminah Nalubega – Miss wakunzwe na benshi
Patricia Nairuba –Uwambaye neza
Agatha Drakes Keine – Miss wakunzwe mu mbuga nkoranyambaga
Bathsheba Gift Namugga – Miss wanejeje benshi
Rebecca Akampulira – Miss w’impano nyinshi
Faith Kirabo – Miss wagaragaye neza ku mucanga
na Elizabeth Jemimah Nelima.