Ingabo za Israel zatangije ibitero bikomatanyije bigamije kwigarurira ibice bya Gaza bitandukanye no kwimurira abaturage basanzwe bahatuye ahantu Israel ivuga ko hatekanye.
Ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo z’iki gihugu mu Giheburayo handitse ko iki gitero byakise ‘Operation Operation Gideon Chariots’ wakwita mu Kinyarwanda ‘Amafarasi ya Gideon’.
Kugeza ubu bivugwa ko mu minsi ibiri ishize ibitero by’ingabo z’iki gihugu zimaze kwivugana abantu 250, ibi bikemezwa na Reuters.
Ikindi ni uko igice cya Gaza kivugwaho gushyirwa mu kato katumye hari abantu bicwa n’inzara, abo bakaba biganjemo abana.
Trump aherutse kuvuga ko agiye gukemura iki kibazo, ariko ntiyasobanuye uko bizakorwa.
Israel ku ruhande rwayo yavuze ko igiye gusenya Hamas ku buryo itazongera kuyibera Ikibazo kandi ikavuga ko kuri iyi nshuro izaruhuka ari uko igaruye abantu bose yajyanye bunyago.
Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu aherutse gutangaza ko ingabo ze zizarasa kandi zikigarurira ibice byinshi bya Gaza.