Perezida wa Amerika Donald Trump avuga ko ari ngombwa ko Putin yicarana na Zelenskyy bakaganira ku cyakorwa ngo intambara yatangijwe muri Gashyantare, 2022 ihagarare.
Ni umuhigo yihaye agomba kugeraho uko byagenda kose nk’uko abyemeza.
Yaraye kandi yakiriye Abakuru b’ibihugu bine bikomeye mu Burayi( Ubufaransa, Ubwongereza, Ubutaliyani n’Ubudage) hiyongeraho Finland ndetse na Perezida wa Ukraine, ababwira mu magambo arambuye ibyo kuwa Gatanu Tariki 15, Kanama, 2025 yaganiriye na Putin.
Itangazamakuru ryo muri Amerika rivuga ko umuhati wa Trump nugerwaho uzaba imwe mu ntambwe nyinshi ziterwa ngo intambara imaze iminsi ibica hagati ya Moscow na Kiev ihoshe.
Politico yanditse ko nyuma y’ibiganiro Perezida wa Amerika yagiranye na bariya bayobozi- bivugwa ko byabaye byiza- yahamagaye Putin baraganira, amucira muri make ibyo baganiriye.
Yavugaga bagenzi be bo mu Burayi bicaye aho.
Yanditse kuri Truth Social ko ari gutegura inama Zelenskyy azahuriramo na Putin kandi ko nawe azaba ahari.
Yanditse ati: “ Bizaba intambwe nziza yo guhagarika iriya ntambara igiye kumara imyaka ine yararika ingogo”
Yunzemo ko amahoro arambye ya Ukraine agomba gutegurwa kandi akazagirwamo uruhare n’ibihugu byinshi by’Uburayi, ariko Amerika ikabihanga amaso ngo irebe ko nta ruhande ruteshuka kubyo rwiyemeje.
Amerika ariko ivuga ko Ukraine nayo hari ibyo igomba kuzibukira mu byo itekereza ko byatuma itsinda muri iriya ntambara birimo kwinjizwa muri OTAN.
Iyi ngingo niyo abahanga bavuga ko yateye Putin gutangiza intambara kugira ngo akome mu nkokora uwo mugambi kuko yari yawumenye.
Ukraine kandi isabwa kudashyira kuri Putin amananiza y’uko agomba kurekura Intara ya Crimea yafashe mu mwaka wa 2014, abanyamateka bakavuga ko intambara iri kurwanywa muri iki gihe mu by’ukuri yatangiye muri kiriya gihe.
Nyuma yo kuganira n’abayobozi b’Uburayi mu nama yari irimo n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika witwa Marco Rubio, uyu yabwiye Fox News ko Trump ashaka ko habaho kubonana kw’imbonankubone kwa Putin na Zelenskyy bagasasa inzobe.
Rubio yavuze ko iyi ngingo na Putin ayemera.
Ngo Putin yagize ati: “ Nzahura na Zelenskyy”
Abayobozi bo mu Burayi bo bavuga ko kugira ngo biriya byose bizakunde bizashingira ku bushake bwa nyabwo bwa Putin.
Zelenskyy nawe avuga ko yiteguye kuzahura na Putin itariki yabyo nirangiza kugenwa.
Abanyaburayi ariko bashaka ko mu gushyiraho imirongo izagena uko Ukraine izamera, hazitabwa ku ngingo isanzwe igenga imikorere ya OTAN cyanecyane iyo bita ‘Article V’ y’uko igihugu kimwe nigiterwa n’ibindi bizaba bitewe bityo gutabarana bigahita bikorwa.
Basabye Trump ko mu gihe ari gutegura inama izahuza Zelenskyy na Putin, ari ngombwa ko ategeka ko impande zombi kuba zihagaritse imirwano.
Abasomyi bamenye ko abayobozi bakuru b’Uburayi bari bari muri iriya nama ari Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, Chancellor w’Ubudage Friedrich Merz, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Sir Keir Starmer na Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani Giorgia Meloni.
Hari kandi na Perezida wa Finland witwa Alexander Stubb n’Umunyamabanga mukuru wa OTAN witwa Mark Rutte(ukomoka mu Buholandi) n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi Ursula von der Leyen.
Uburayi buhorana ubwoba bw’uko Amerika ibutereranye bwagabwaho ibitero n’Uburusiya, igihugu gikomeye cyane mu bya gisirikare k’uburyo nta gihugu na kimwe mu Burayi cyakisukira.
Mu mezi yatambutse, ubutegetsi bwa Trump bwari mu biganiro na Ukraine by’uko Amerika ishobora kuyirindira umutekano, nayo ikayiha uburenganzira mu gucukura amabuye y’agaciro akenewe mu nganda za Amerika zikora mudasobwa, telefoni, imodoka z’amashanyarazi n’intwaro.
Mu gihe Abanyaburayi bifuza ko mbere y’uko ibiganiro byo guhagarika intambara mu buryo burambye bitangira habanza agahenge, Uburusiya bwo ntibubikozwa.
Ndetse na Trump yaje kubishyigikira, avuga ko igikenewe ari uko ibiganiro by’amahoro bihagarara mu buryo butaziguye, aho kubigenza biguru ntege ngo habanze kuganirwa ku gahenge kandi ngo kaba ari igisubizo kitarambye.
Kuba Putin na Trump ari bo baganira mbere na mbere ku byakorwa ngo iriya ntambara ihagarare, byerekana ko mu by’ukuri ari bo bayifitemo uruhare rukomeye.
N’ikimenyimenyi Uburusiya burwanira k’ubutaka bwa Ukraine nayo Amerika ikayiha igahabwa amafaranga n’intwaro.
Umubare munini w’abahitanywe nayo ni Abanya Ukraine mu gihe nta Munyamerika urahagwa.
Kuva intambara ya Kabiri y’isi yahagarara mu mwaka wa 1945, nta yindi ntambara yari yigeze iba mu Burayi kugeza ubwo Tariki 22, Gashyantare, 2022, Putin ayitangije.
Akenshi intambara zikomeye zirangira imiterere y’ibice by’ahantu iri kubera ihindutse, ikarita y’isi ikongera gukorwa bushya.