Perezida Donald Trump ari kumwe na Benyamini Netanyahu yatangaje ko uyu yemeye umugambi Amerika yateguye ukubiyemo uko intambara Israel irwana na Hamas yarangira.
Ni umugambi urimo n’uburyo Gaza yazategekwa n’ubutegetsi Hamas idafitemo intebe na mba!
Trump wari wakiriye Netanyahu mu Biro bye, yabwiye abanyamakuru ko ejo hazaza ha Israel hazakomeza kuba mu byihutirwa Amerika izitaho, ibyo nabyo bikaba indi ngingo iri muri uriya mugambi Washington yateguye.
Yunzemo ko Hamas niyanga kuwemera, ubwo Israel izaba ifite uburenganzira bwo gukora icyo ishaka cyose.
Ku rundi ruhande, Hamas nibyemera uko biri, bizatanga amahirwe y’uko abantu bose yatwaye bunyago ibarekura, baba ari bazima cyangwa barapfuye.
Ibyo kandi bizaba biri mu byizahita bikorwa bidatinze.
Hamas nayo ngo igomba gutegwa amatwi, ikazahabwa umwanya wo kugira icyo ivuga kuri izo ngingo Taarifa Rwanda itarabona ngo izigeze ku basomyi.
Mu kiganiro bahaye abanyamakuru, Trump yavuze ko Netanyahu yamweruriye ko nta Leta ya Palestine yigenga byuzuye azemera, kandi ibyo nawe (Trump) arabyemeza ndetse akagaya ibihugu bivuga ko byifuza ko byaba.
Ibi bihugu birimo Ubufaransa, Ubwongereza, yewe n’u Rwanda.
Netanyahu nawe yashimye ibikubiye mu mugambi Washington yateguye, avuga ko bikubiyemo neza neza ibyo Yeruzalemu yifuza.
Ati: “Erega n’ubundi nta nshuti nkawe twigeze tugira muri White House!”.
Yatangaje ko nagera imuhira, ari bitegure Inama y’Abaminisitiri bakaganira kuri iyo nyandiko bakazasohora itangazo ry’icyemezo cyabo vuba.
Icyo amahanga ategereje ni ukumenya uko Hamas izabyakira, cyanecyane ko itahawe umwanya mu itegurwa ry’uwo mushinga w’amahoro.
Intambara Israel iri kurwana na Hamas yatangiye Tariki 07, Ukwakira, 2023 nyuma y’igitero yagabweho na Hamas kikica abafurage bayo 1,200 abandi 250 bagashimutwa.
Imibare ivuguruzanya ivuga ko imaze kugwamo abagera ku 60,000 biganjemo abasivili.
Umuhati wo kuyihagarika wakomwe mu nkokora kenshi n’uko impande zihanganye zitubahirizaga ibikubiye muri ayo masezerano.
Qatar, Misiri na Amerika byagerageje kuba abahuza ariko n’ubu ntibirakunda.