Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Trump Avuga Ko Netanyahu Yemeye Umugambi We Wo Kurangiza Intambara Na Hamas
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Trump Avuga Ko Netanyahu Yemeye Umugambi We Wo Kurangiza Intambara Na Hamas

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 September 2025 7:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Donald Trump ari kumwe na Benyamini Netanyahu yatangaje ko uyu yemeye umugambi Amerika yateguye ukubiyemo uko intambara Israel irwana na Hamas yarangira.

Ni umugambi urimo n’uburyo Gaza yazategekwa n’ubutegetsi Hamas idafitemo intebe na mba!

Trump wari wakiriye Netanyahu mu Biro bye, yabwiye abanyamakuru ko ejo hazaza ha Israel hazakomeza kuba mu byihutirwa Amerika izitaho, ibyo nabyo bikaba indi ngingo iri muri uriya mugambi Washington yateguye.

Yunzemo ko Hamas niyanga kuwemera, ubwo Israel izaba ifite uburenganzira bwo gukora icyo ishaka cyose.

Ku rundi ruhande, Hamas nibyemera uko biri, bizatanga amahirwe y’uko abantu bose yatwaye bunyago ibarekura, baba ari bazima cyangwa barapfuye.

Ibyo kandi bizaba biri mu byizahita bikorwa bidatinze.

Hamas nayo ngo igomba gutegwa amatwi, ikazahabwa umwanya wo kugira icyo ivuga kuri izo ngingo Taarifa Rwanda itarabona ngo izigeze ku basomyi.

Mu kiganiro bahaye abanyamakuru, Trump yavuze ko Netanyahu yamweruriye ko nta Leta ya Palestine yigenga byuzuye azemera, kandi ibyo nawe (Trump) arabyemeza ndetse akagaya ibihugu bivuga ko byifuza ko byaba.

Ibi bihugu birimo Ubufaransa, Ubwongereza, yewe n’u Rwanda.

Netanyahu nawe yashimye ibikubiye mu mugambi Washington yateguye, avuga ko bikubiyemo neza neza ibyo Yeruzalemu yifuza.

Ati: “Erega n’ubundi nta nshuti nkawe twigeze tugira muri White House!”.

Yatangaje ko nagera imuhira, ari bitegure Inama y’Abaminisitiri bakaganira kuri iyo nyandiko bakazasohora itangazo ry’icyemezo cyabo vuba.

Icyo amahanga ategereje ni ukumenya uko Hamas izabyakira, cyanecyane ko itahawe umwanya mu itegurwa ry’uwo mushinga w’amahoro.

Intambara Israel iri kurwana na Hamas yatangiye Tariki 07, Ukwakira, 2023 nyuma y’igitero yagabweho na Hamas kikica abafurage bayo 1,200 abandi 250 bagashimutwa.

Imibare ivuguruzanya ivuga ko imaze kugwamo abagera ku 60,000 biganjemo abasivili.

Umuhati wo kuyihagarika wakomwe mu nkokora kenshi n’uko impande zihanganye zitubahirizaga ibikubiye muri ayo masezerano.

Qatar, Misiri na Amerika byagerageje kuba abahuza ariko n’ubu ntibirakunda.

TAGGED:AmasezeranoAmerikafeaturedHamasIntambaraIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Visit Rwanda Yageze Muri Basketball Ya Amerika
Next Article Namibia: Inyamaswa ‘Zitabarika’ Zishwe N’Inkongi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: U Rwanda Ruraganira Na Afurika Uko Politiki Ya ICT Yahuzwa

Rwanda: Imirasire Igiye Gukoreshwa Mu Kuyungurura Amazi Yo Mu Ngo

Namibia: Inyamaswa ‘Zitabarika’ Zishwe N’Inkongi

Trump Avuga Ko Netanyahu Yemeye Umugambi We Wo Kurangiza Intambara Na Hamas

Visit Rwanda Yageze Muri Basketball Ya Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yashimye Intera Umubano W’u Rwanda Na Misiri Ugezeho

Rutsiro: Barashakishwa Kubera Icyaha Bakoreye i Karongi

Ingabo Z’u Rwanda Zavuze Ku Musirikare Wazo Wafatiwe Mu Burundi

Rusizi: Inzu Y’Ubucuruzi Yakongotse Nta Bwishingizi

Kigali: Abarimo Umukobwa Bakurikiranyweho Gucuruza Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Uko Umusaruro Mbumbe W’u Rwanda Uhagaze Mu Gihembwe Cya Kabiri Cya 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Burkina Faso Irapfa Iki Na Côte d’Ivoire ?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yashimiye Abanyarwanda Bafannye Igare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika: Abantu Biciwe Mu Rusengero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?