Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 August 2025 8:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ntacyo bemeranyijeho mu guhagarika intambara ya Ukraine.
SHARE

Mu ijoro ryakeye, Donald Trump yabwiye itangazamakuru ko ikiganiro yagiranye na Vladmir Putin cyabaye kiza n’ubwo nta mwanzuro wo guhagarika intambara muri Ukraine wagezweho.

Trump yavuze ko icyemeranyijweho ari uko ibiganiro kuri iyi ngingo bizakomeza ndetse hari amakuru avuga ko ibiganiro nk’ibi ubutaha bizabera i Moscow mu Murwa mukuru w’Uburusiya.

Yagize ati: “ Hari ingingo nyinshi rwose twaganiriyeho ariko iy’ingenzi muri zo ntitwayifashemo umwanzuro uhamye. Ntitwabigezeho ariko hari amahirwe menshi ko tuzagira icyo tugeraho mu gihe gikwiye”.

Amaze kuganira na Putin, Trump yahamagaye Perezida wa Ukraine n’Umunyamabanga mukuru wa OTAN akoresheje telefoni abamenyesha ibyo yaganiriye na Perezida w’Uburusiya.

Yamaze amasaha abiri n’igice abibatekerereza.

Yabwiye abanya Ukraine ko ari bo bagomba kugira uruhare rufatika mu guhagarara kw’iriya ntambara, ababwira ko bakwiye kwemera ibyo Amerika ibasaba niba koko bashaka amahoro.

Yashimiye Putin wemeye kuza kuganira nawe amusanze mu gihugu cye mu Ntara ya Alaska, agace kahoze ari ak’Uburusiya bukakagurisha Amerika mu mwaka wa 1867 ku gaciro ka Miliyoni $7.2.

Alaska( mu ibara ritukura) niyo Leta nini muri 50 zigize Amerika.

Mu buryo busa n’ubwamutunguye, Trump yagiye kumva yumva Putin amusubije mu Cyongereza ati: ‘Next time in Moscow’, mu Kinyarwanda bivuze ko ubutaha bazahurira i Moscow.

Mu kiganiro aba bayobozi bombi bahaye itangazamakuru ntibigeze bakomoza k’uguhagarika intambara Uburusiya burwana na Ukraine.

Iteregeze neza ibice bya Ukraine Uburusiya bwamaze kwigarurira kugeza ubu.

Mbere yo kuganiriza itangazamakuru, ikiganiro cyabo mu muhezo cyamaze amasaha atatu.

Trump yabwiye abanyamakuru ko yizeye ko i Kiev no mu Burayi bazemera uko ibiganiro bye na Putin byagenze, bakirinda kubikoma mu nkokora.

Itsinda rya Guverinoma ya Amerika ryakiriye Putin.

Putin we yabwiye itangazamakuru ko igikenewe muri iki gihe ari ugukuraho impamvu zose zateye iriya ntambara kuko ngo Ukraine ari ‘igihugu cy’abavandimwe’.

Putin yakiriwe bya gisikare

Abayobozi baje baherekeje Putin.

Ubwo indege ye ikoze gisirikare bita bombardier furtif B-2  yageraga mu kirere cy’ahitwa Anchorage, yasanganiwe n’indege z’intambara enye za Amerika zikomeye cyane bita F-35 Lightning II.

Izo ndege zakoze imyiyereko ikomeye ku buryo Le Parisien yanditse ko byakozwe mu rwego rwo kwereka Putin n’Uburusiya bwe ko Amerika ari igihangange cyane mu bya gisirikare.

Putin yari ari kumwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Sergueï Lavrov.

Akihagera yari yambaye umwenda uriho impine ya CCCP igaragaza ko Uburusiya bugifite indangagaciro za Politiki zahoze ziranga Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete, ko Amerika ikwiye kubizirikana iteka.

Abasomyi bibuke ko Putin yaherukaga guhurira na Trump ahitwa Osaka mu Buyapani mu mwaka wa 2019 ubwo bari bitabiriye inama ya G20 yitabiriwe n’ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi.

Ibyo ni  Argentina, Australia, Brazil, Canada, Ubushinwa, Ubufaransa, Ubudage, Ubuhinde, Indonesia, Ubutaliyani, Ubuyapani, Koreya y’Epfo, Mexico, Uburusiya, Saudi Arabia, Afurika y’Epfo, Turikiya, Ubwongereza, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’Afurika yunze ubumwe.

TAGGED:AbanyamerikaAmerikafeaturedIkiganiroIntambaraPutinTrumpUburusiyaUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro
Next Article Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?