Uko bigaragara, ubutegetsi bwa Donald Trump butangiranye umwaka wa kabiri ku butegetsi imbaraga ahanini za gisirikare mu kugera kubyo yiyemeje. Nk’ubu biravugwa ko ateganya ingabo mu kwigarurira Greenland.
Greenland ni igice gifite ubwigenge bucagase ariko kigenzurwa ahanini n’ubwami bwa Denmark, kikaba kimwe mu bice bitatu bigize ubu bwami nyuma ya Denmark isanzwe n’ibirwa bita Faroe Islands.
Iki gice cy’isi mu mpera za ruguru gisangiye umupaka na Canada kandi abagituye bemerwa nk’abagize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Abayobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi bakimara kumva ko Trump ashaka kuzakoresha ingabo mu kwigarurira Greenland, byarabahangayikishije batangira kwibaza uko bazabyifatamo.
Bavuze ko nabikora azaba anyuranyije n’amahame shingiro agena imikorere y’Umuryango wo gutabarana hagati y’igihugu cye n’ibihugu byo mu Burayi bw’Uburengerazuba witwa North Atlantic Treaty Organization (NATO) ugizwe n’ibihugu 34.
Muri byo, ibihugu 32 ni ibyo mu Burayi naho ibindi bibiri ni ibyo muri Amerika ni ukuvuga Leta zunze ubumwe z’Amerika na Canada.
Amarenga y’uko Amerika izigarurira Greenland ku ngufu yaciwe nawe ubwe ubwo yavugaga ko Amerika niyigarurira hariya hantu bizatuma yongera ubwirinzi bwayo, ikintu cyasubiwemo kandi n’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe itangazamakuru mu kiganiro yahaye abanyamakuru, uyu akaba yitwa Karoline Leavitt.
Leavitt ati: “ Trump yatangarije k’umugaragaro ko kwigarurira Greenland ari ikintu cy’ibanze mu kurinda umutekano wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, bigakorwa mu rwego rwo gukumira abanzi bayo batuye cyangwa baturiye igice cya Arctique.”
Avuga ko nk’Umugaba w’ikirenga w’ingabo za Amerika, Trump afite ubushobozi bwo kuzitegeka kwigarurira kiriya gice kandi ngo ntawamukoma imbere.
Ibi biravugwa nyuma y’uko izo ngabo ziherutse gukura Perezida wa Venezuela ku butegetsi zimushimutiye iwe aryamye, ubu akaba afungiwe muri Amerika aho aherutse no kugezwa mu rukiko.
Yahakanye ibyo yaregwaga by’uko ayobora abagizi ba nabi bacururiza ibiyobyabwenge muri Amerika, akavuga ko arengana kandi ko akiri Perezida wa Venezuela.
Ibi ariko bishobora kutumvikana kuri benshi kuko muri iki gihe Perezida w’iki gihugu ari Delcy Rodriguez, umugore wahoze umubereye Visi Perezida.
Donald Trump n’abo bafatanyije kuyobora yavuze ko Amerika ifite uburenganzira n’ubushobozi bwo gukora ibyo ari byo byose ku isi kugira ngo itekane kandi mu gihe kiri imbere hari ingamba zizafatirwa ibihugu bya Colombia, Cuba, Mexico na Greenland.
Imvugo ye kuri Greenland yakuye umutima ibihugu bigize icyo bita Scandinavia ari byo Denmark, Norway na Sweden ndetse n’Uburayi bwose muri rusange.
Uburayi bwibaza uko byagenda Amerika iteye Greenland mu gihe busanzwe buhanganye n’Uburusiya nabwo butabworoheye, bityo bukabona ko bwaba butereranywe impande zose.
Abanyaburayi basaba Amerika ko byaba byiza ibemereye ikagira ibirindiro muri Greenland ariko nabo bakaba bahari, bagafatanya.
Nyamara Amerika yo siko ibishaka ahubwo ishaka ko yo yonyine ari yo yakurikirana ibibera muri kiriya gice kuko isanga Uburayi nta kindi bwayifasha.
Kuri uyu wa Kabiri abayobozi bakuru muri Denmark, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, Espagne na Pologne baraganiriye basanga ibyiza ari ugusaba Amerika kubemerera bagakorana no ku idosiye ya Greenland.
Greenland mu ncamake
Greenland ni igihugu gifite umurwa mukuru witwa Nuuk, kigaturwa n’abaturage 56, 831, iyi ikaba imibare yo mu mwaka wa 2025.
Abo baturage bavuga Icyongereza n’ururimi rwa Denmark kandi abenshi muri bo ni Abakirisitu kuko ari 96.1%.
Ni igihugu kinini cyane kuko gifite ubuso bwa kilometero kare 2,166,086, ariko nta mazi aretse cyangwa atemba kigira kuko yose ari urubura.
Kugira ngo babone ayo kunywa cyangwa gukoresha, bafata urwo rubura bakarujyana ahantu hashyushye rugashonga, cyangwa bagira amahirwe bakabona aho rwashongeye bakayadaha.
Bagira n’amakusanyirizo y’amazi aho bajya kuyavoma mu byiciro, aho hantu bahita “tap houses”.
Kugira ngo baticwa n’ubukonje, bakenera amashanyarazi yo gushyushya ingo zabo no gutekesha.
Umusaruro mbumbe w’iki gihugu ungana na Miliyari $ 4.48, iyi ikaba imibare yo mu mwaka wa 2023.
Ubukungu bw’iki gihugu ahanini bushingiye ku burobyi bw’amafi kuko bugize 90% by’ibyo cyoherereza amahanga.
Ubutaka bwacyo kandi bukize cyane ku mabuye y’agaciro n’ubwo ataracukurwa ku bwinshi.
Azwi kugeza ubu ni zahabu, zinc, ubutare, nickel, graphite, iron ore, titanium, vanadium, tungsten na lithium, aya akaba amabuye akoreshwa cyane mu ikoranabuhanga rikora ibyuma by’ikoranabuhanga nka mudasobwa na telefoni zigezweho, ibyogajuru, intwaro n’ibindi.
Andi makuru avuga ko iki gihugu kibitse na diyama, iranium, chromium na fluorspar.
Hari abasesengura ibintu n’ibindi bavuga ko ayo mabuye nayo ari mu byo, ndetse by’ibanze, Donald Trump na Amerika ye bashaka muri kiriya gihugu gituwe n’abaturage baruta ubwinshi ho gato Abanyarwanda abakwitwa muri Stade Amahoro!