Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Baje gusaba amahanga kwamagana imvugo z'abayobozi ba DRC.

Bisore Albert umwe mu mpunzi z’abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo uba mu Rwanda yabwiye itangazamakuru ko we n’abandi bahagarariye izindi mpunzi bigarambirije imbere ya Ambasade ya Amerika ngo bibutse amahanga akaga amagambo y’urwango yateje isi.

We na bagenzi be bagera kuri 13 bigarambirije imbere ya Ambasade ya Amerika iri ku Kacyiru bafite ibyapa byamagana amagambo aherutse kuvugwa na Général Major Sylvain Ekenge wavuze ko gushakana n’Abatutsikazi ari ukwikoraho.

Imvugo ya Ekenge yamaganywe na benshi ku isi barimo n’impunzi z’abaturage ba Congo zimaze igihe kirekire mu Rwanda, ariko muri iki gihe zivuga ko zikwiye gucyurwa iwabo zikaba ahantu hatekanye hafashwe na AFC/M23 aho gusazira mu buhunzi.

Mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye mu Rwanda aho zifite inkambi, impunzi zavuye muri kiriya gihugu zamaganye ayo magambo, zivuga ko atamaganywe n’isi yazatinda akazabyarira abantu amahano.

Kuri iyi nshuro ubwo abahagarariye abandi murizo bigaragambirizaga i Kigali, babwiye itangazamakuru bashyiriye izo Ambasade inyandiko bita petitions zamagana ibyo Ekenge yavuze.

Hari mu rugendo rugamije kwamagana ubwicanyi, imvugo z’urwango n’ihohoterwa rikorerwa Abanye-Congo by’umwihariko Abatutsi, Abanyamulenge ndetse n’abandi bavuga Ikinyarwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubusanzwe mu Rwanda izo mpunzi zikambitse mu nkambi ya Kiziba, Kigeme, Mugombwa, Mahama, Nyabiheke na Nkamira, zirimo izimaze imyaka irenga 30 mu Rwanda.

Bisore Ngemanyi Albert wari mu bigaragambyaga yabwiye itangazamakuru ati: “Tuzi aho amagambo y’urwango yagejeje ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda kuko yagejeje kuri Jenoside, ntitwifuza kuzongera kubona ibyo bintu.”

We na bagenzi be bavuga ko igikenewe cyane ari uko yaba Ekenge n’abandi bahembera ingengabitekerezo bakwiye kwamaganwa kandi ntibirangirire aho ahubwo bagahanwa.

Nyuma ya Ambasade ya Amerika, barakurikizaho iya Qatar, iy’Ubushinwa, iya Canada, iy’Ubudage, iy’Uburusiya, Angola na Suède ndetse no ku Biro by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version