Perezida wa Amerika uherutse gutorwa Donald Trump yahaye Elon Musk akazi muri Guverinoma nshya ko kuzafatanya n’abandi mu gucunga neza umutungo wa Amerika.
Trump yashyizeho itsinda rizita kucyo bise “Department of Government Efficiency” rikazita ku mikorere inoze ya Guverinoma no kwirinda ko umutungo w’Amerika wasesagurwa.
Musk azakorana na Vivek Ramaswamy umwe mu ba Republicans bazi gucunga neza umutungo, inshingano ze nkuru zikazaba izo kugira Inama Guverinoma.
Trump kandi yafashe uwahoze ari umunyamakuru wa Fox News witwa Pete Hegseth akaba yarigeze no kuba umusirikare amushinga kuzayobora ingabo za Amerika ubwo azatangira kuyobora muri Mutarama, 2025.
John Ratcliffe yamushinze kuzayobora urwego rukomatanyije inzego z’ubutasi za Amerika.
Elon Musk yagize uruhare runini mu kwamamaza Donald Trump, kuva yatangira kwiyamamaza ndetse na mbere y’ aho gato.
Niwe mukire wa Mbere ku isi kuko ubu afite Miliyari $308 mu gihe Donald Trump ari we Perezida wa Amerika ukize kurusha abandi bose bayiyoboye kuko abarirwa hejuru ya Miliyari $5 na Miliyari $6.
Bamwe bameza ko ubukire abukomora kuri Se wamuhaye imitungo ikomeye kandi akaba yakira impano zitandukanye.