Ntawakumva Akababaro K’Abaturage Bacu Nk’u Rwanda- Amb Wa Sudani

Ambasaderi Khalid Musa uhagarariye Sudani mu Rwanda

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda  Khalid Musa avuga ko agahinda abaturage b’igihugu cye batewe n’ibitero bagabweho n’igisirikare cya RSF abantu babyumva kurusha abandi ku isi ari Abanyarwanda.

Abyemeza ashingiye ku ngingo y’uko mu Rwanda habereye Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko agahinda yasize mu bantu n’ubu bakikibuka.

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda avuga ko ibibi byakozwe n’abarwanyi ba Rapid Support Force, RSF, byanditsweho kandi n’itangazamakuru ryo mu bihugu bikize nka The New York Times yo muri Amerika na The Guardian yo mu Bwongereza.

Ashinja abarwanyi b’uyu mutwe kwica abaturage b’inzirakarengane barimo abana n’abagore, kandi akemeza  bica abantu bakabataba mu byobo rusange.

- Kwmamaza -

AtI: “Ibyo byobo biherutse kuvumburwa n’abantu bakabitangaho raporo. Hari abagore baherutse kwiyahura nyuma yo gufatwa ku ngufu n’abarwanyi bo mu RSF”.

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda avuga ko ibyo abarwanyi ba RSF bakora bigamije ko hari ubwoko bw’abantu bushira, ibyo avuga ko bishobora kuvamo Jenoside.

Abakozi ba Ambasade ya Sudani beretse itangazamakuru video yerekana ubukana bw’ibyo abarwanyi ba RSF bakorera abaturage birimo kwica abana, abagore bagakorerwa ibya mfura mbi n’abakambwe bakicwa.

Kuroga amasoko y’amazi si ubwa mbere byaba bikozwe mu mateka kuko Abadage bigeze kubikorera ubwoko bw’aba Nama n’aba Herero bo muri Namibia ubwo babakoreraga Jenoside mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20 (1904-1907).

Khalid Musa kandi ashinja abo muri uyu mutwe kuroga amasoko y’amazi kugira ngo abayakoresha bapfe.

Abantu barenga miliyoni eshatu bamaze guhungira mu bihugu bikikije Sudani.

Yunzemo ko abantu batari bakwiye kumva ko intambara ibera mu gihugu cye iri hagati y’abajenerali babiri ahubwo ko yatewe n’itsinda ry’Abarabu bashaka guhirika ubutegetsi bakabujyaho.

Ku rundi ruhande, avuga ko ingabo z’igihugu cye zikomeje guhashya abarwanyi ba RSF, akavuga ko nta kindi bari bakore uretse guhangana nabo.

Ashima ko abaturage ba Sudani bakomeje gukorana n’ubuyobozi bw’igihugu cye mu guhangana n’abarwanyi ba RSF.

Mu Rwanda hatuye abaturage ba Sudani bagera ku 4,000, bakaba barahashoye imishinga ifite agaciro karengeje miliyoni 10 $ .

Ambasaderi avuga ko abaturage b’igihugu cye bashoye mu buhinzi, mu burezi n’ahandi babonye ko habemerera gushora imari.

Ati: “ Twashoye ahantu tubona ko hatwinjiriza kandi ni byiza gushora mu Rwanda kuko hatekanye kandi horohereza ishoramari”.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Ambasaderi Khalid Musa ashima uruhare rw’u Rwanda mu guharanira ko igihugu cye gitekana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version