Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tshisekedi Agaya Ubutabera Bw’Igihugu Cye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Tshisekedi Agaya Ubutabera Bw’Igihugu Cye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 July 2023 8:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Felix Tshisekedi avuga ko ubutabera bw’igihugu cye bwajenjetse cyane none byatumye DRC ibamo akaduruvayo.

Tweet yakozwe n’umunyamakuru witwa Daniel Michombero ivugwa mo amagambo Felix Tshisekedi yabwiye umunyamakuru mu kiganiro bagiranye, yavuze ko ubutabera bwa DRC bwishe igihugu aho kugira ngo bukirengere.

Avuga ko yizeye ubutabera igihe kirekire, abuha rugari kuko n’ubundi buba bugomba kwigenga, ariko ngo bwaje kwirara ntibwakora akazi kabwo neza none igihugu cyarapfuye.

Yagize ati: “ Namaze igihe kirekire nizera ubutabera. Nk’uko bivugwa muri Bibiliya, ubutabera bwubahisha igihugu. Ikibabaje ni uko ubutabera bwacu bwo bwakiroshye”.

Ibi bivuzwe nyuma y’igihe gito abakora muri sosiyete sivile yo muri DRC bashinje Perezida Tshisekedi kuba inyuma y’ibikorwa birimo gushimuta abantu ntihamenyekane irengero byabo, bigakorwa mu izina ryo guhangana n’abagambanira igihugu.

Babitangaje nyuma y’ijambo Tshisekedi aherutse kuvugira mu Misa yabaye taliki 25, Kamena, 2023 ubwo yari yitabiriye Yubile y’imyaka Musenyeri Bernard Kasanda amaze ahawe ubushumba.

Abayobora iyo miryango bavuga ko mu bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu bikorwa n’abo Perezida Felix Tshisekedi aba yahaye amabwiriza, harimo gufunga abantu mu buryo budakurikije amategeko no gushimuta abantu ntihamenywe aho barengeye bikozwe n’inzego z’umutekano.

Bavuga ko n’ubwo muri abo bafatwa hashobora kuba harimo abica amategeko, ariko ngo harimo n’abazira ubusa.

Kimwe mu byo bashingiraho bavuga ko Perezida Tshisekedi ari we utanga ariya mabwiriza ni uko aherutse kuvuga ko ‘nta buremere aha’ iby’uburenganzira bwa muntu.

Kuri bo ngo ibi byerekana ko afite aho ahuriye n’ibibi bikorerwa abantu bafungwa bikarangirira aho ntibaburanishwe.

Tshisekedi aherutse kuvuga ati: “ Nzahangana n’uwo ari we wese w’Umukongomani uzashaka gushyira igihugu cyacu mu kaga. Nzabikora ntitaye ku byo bazavuga birimo guhungabanya uburenganzira bwa muntu cyangwa ikindi gisa nabyo kandi nta muntu n’umwe ugomba kugira amabwiriza ampa kuri iyi ngingo”.

Radio Okapi ku rubuga rwayo iherutse kwandika ko abakora mu miryango itari iya Leta bahereye kuri iyi mvugo, bemeza ko ihohoterwa rikorerwa abaturage muri kiriya gihugu riba ryategetswe na Perezida wa Repubulika.

TAGGED:featuredPerezidaSivileSosiyeteTshisekediUbutabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Yibukije Abashoferi B’Amakamyo Ko Amagara Aseseka Ntayorwe
Next Article Bafashwe Bashaka Gutera u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

RDF Ikomeje Kubakira Ubushobozi Ingabo Za Centrafrique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Bahangayikishijwe N’Uko Bateye Imyaka Ikuma Inzara Ikaba Ibugarije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Guverineri Kayitesi Asobanura Uko Abatuye Intara Ye Bava Mu Bukene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Indonesia: Umutingito Wateye Tsunami Yishe Abantu 248

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?