Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tshisekedi Arashaka Ubufasha Bwa Gisirikare Bwa Angola
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Tshisekedi Arashaka Ubufasha Bwa Gisirikare Bwa Angola

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 December 2025 11:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Baganiriye uko bafatanya mu gukoma imbere AFC/M23. Ifoto: Radio Okapi.
SHARE

Kuri iki Cyumweru Perezida Tshisekedi yanyarukiye muri Angola aganira na mugenzi we João Lourenço uko yamufasha mu buryo bwa gisirikare ngo bakumire AFC/M23 itazafata intara za Haut-Katanga na Lualaba.

Amakuru yizewe avuga ko ubwo Umukuru wa DRC yageraga yo, yasabye mugenzi we ko yamutera inkunga bagafatanya kureba uko bakoma imbere ibitero bya AFC/M23 kuko biri kototera ziriya ntara zikungahaye ku mabuye y’agaciro ya Cobalt  na Copper.

Nubwo Tshisekedi ashakira ubwo bufasha kuri Angola, ku rundi ruhande hari umusesenguzi mubya politiki witwa Souleiman Elonga uvuga ko Angola itari mu mwanya mwiza wo kubyemera.

Ati: “ Angola ntiyemerewe kugira aho ihengamira mu bafitanye amakimbirane ayo ari yo yose kuko Perezida wayo ari we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Yabikora gusa ari uko iki kibazo kigizwemo uruhare n’ubuyobozi bukuru bw AU cyangwa bisabwe n’undi muryango uhuza ibihugu Angola na DRC bihuriyemo.”

Elonga mu kiganiro yunzemo ko ibi nabyo byazafata igihe kirekire, akemeza ko aho ibintu bigeze muri iki gihe, nabyo utapfa kwizera ko byakunda.

Indi ngingo ivugwaho ko yaba yaraganiriwe hagati y’abo Bakuru b’ibihugu ni iyo   kureba niba ibiganiro by’amahoro bya Luanda muri Angola bitasubukurwa cyangwa se hatangizwa ibintu byatuma Uburasirazuba bwa DRC butekana.

Ikinyamakuru cyo muri DRC kitwa Le Poténtiel cyanditse ko urugendo rwa Perezida wa DRC rwari rugamije ko yahabwa ubufasha bwa gisirikare ariko akanashyigikirwa mu buhuza bwakorwa bidashingiye gusa ku masezerano aherutse gusinyirwa i Washington.

Ikiganiro cya Tshisekedi na João Lourenço cyagarutse no kuri Politiki iri muri Repubulika ya Centrafrique, igihugu kitegura amatora kikaba kiri mu Majyaruguru ya DRC na Angola.

TAGGED:AFC/M23AngolaIntambaraKatangaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Pariki Y’Akagera Yinjije Miliyari Frw 6.7, Imwe Iyiha Abaturage
Next Article Gicumbi: Baburaniye Mu Ruhame Baregwa Urumogi Na Kanyanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FDLR Yarwanye Na Mai Mai

Imitangire Ya Serivisi Ntiranoga- RGB

Umusaruro Mbumbe W’ u Rwanda Wazamutseho 11.8% Mu Gihembwe Cya Gatatu

Uko Ikibazo Cya Feri Za Spiro Giteye

Umuvuno Wa Leta Wo Guca Amapfa Muri Kayonza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Yemeje Urwego Rwemerewe Kwita Ku Mbuto

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

Guinée-Bissau: Inshuti Y’Uwahoze Ari Perezida Yafatiwe Mu Ndege Afite Ivarisi Yuzuye Amafaranga

Uburundi Buvuga Ko Nibiba Ngombwa Buzarwana N’u Rwanda 

Venezuela Ivuga Ko Trump Nta Kindi Ayishakaho Kitari Petelori

You Might Also Like

Mu mahanga

Trump Yeruye Arega BBC Ngo Imwishyure Miliyari $10

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ingabo Zirenga 2,000 Za DRC n’Aba Wazalendo Zamaze Kugera Mu Burundi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Australia: Abantu 12 Biciwe Mu Gitero Cyagabwe Ku Bari Bitabiriye Umunsi W’Abayahudi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

U Burundi Bwamaze Kwegeranya Ingabo Ku Mupaka Busangiye N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?