Kuri iki Cyumweru Perezida Tshisekedi yanyarukiye muri Angola aganira na mugenzi we João Lourenço uko yamufasha mu buryo bwa gisirikare ngo bakumire AFC/M23 itazafata intara za Haut-Katanga na Lualaba.
Amakuru yizewe avuga ko ubwo Umukuru wa DRC yageraga yo, yasabye mugenzi we ko yamutera inkunga bagafatanya kureba uko bakoma imbere ibitero bya AFC/M23 kuko biri kototera ziriya ntara zikungahaye ku mabuye y’agaciro ya Cobalt na Copper.
Nubwo Tshisekedi ashakira ubwo bufasha kuri Angola, ku rundi ruhande hari umusesenguzi mubya politiki witwa Souleiman Elonga uvuga ko Angola itari mu mwanya mwiza wo kubyemera.
Ati: “ Angola ntiyemerewe kugira aho ihengamira mu bafitanye amakimbirane ayo ari yo yose kuko Perezida wayo ari we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Yabikora gusa ari uko iki kibazo kigizwemo uruhare n’ubuyobozi bukuru bw AU cyangwa bisabwe n’undi muryango uhuza ibihugu Angola na DRC bihuriyemo.”
Elonga mu kiganiro yunzemo ko ibi nabyo byazafata igihe kirekire, akemeza ko aho ibintu bigeze muri iki gihe, nabyo utapfa kwizera ko byakunda.
Indi ngingo ivugwaho ko yaba yaraganiriwe hagati y’abo Bakuru b’ibihugu ni iyo kureba niba ibiganiro by’amahoro bya Luanda muri Angola bitasubukurwa cyangwa se hatangizwa ibintu byatuma Uburasirazuba bwa DRC butekana.
Ikinyamakuru cyo muri DRC kitwa Le Poténtiel cyanditse ko urugendo rwa Perezida wa DRC rwari rugamije ko yahabwa ubufasha bwa gisirikare ariko akanashyigikirwa mu buhuza bwakorwa bidashingiye gusa ku masezerano aherutse gusinyirwa i Washington.
Ikiganiro cya Tshisekedi na João Lourenço cyagarutse no kuri Politiki iri muri Repubulika ya Centrafrique, igihugu kitegura amatora kikaba kiri mu Majyaruguru ya DRC na Angola.


