Tshisekedi Arasura u Burundi

Taarifa yamenye ko Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi Kilombo ari bugere mu Burundi kuri uyu wa Gatandatu mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu. Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Perezida w’u Burundi mu itangazo dufitiye Kopi.

Ni urugendo rw’iminsi itatu ruzarangira ku wa Mbere. Saa tanu z’amanywa ku isaha y’i Kigali n’iy’i Gitega nibwo Tshisekedi araba ageze mu Burundi.

Kuri gahunda biteganyijwe ko ari bwakirwa na Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Burundi witwa Amb Albert Shingiro.

Nyuma yo kuganirira muri Hotel yitwa Kiriri arakomereza mu Biro by’Umukuru w’u Burundi byitwa Ntare Rushatsi House aho ari buhure na mugenzi we Evariste Ndayishimiye.

- Advertisement -

Mu masaha  ashyira saa cyenda z’amanywa, Perezida Ndayishimiye arajyana na mugenzi we Tshisekedi gusura umupaka wa Gatumba nyuma ahe ikiganiro abanyamakuru.

Nyuma araza kwakirwa ku meza na Perezida Ndayishimiye.

Gahunda y’uruzinduko rwe ku munsi wa mbere

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi mu Burundi ni ukuvuga kuri  iki Cyumweru taliki 22, Gicurasi, 2022 Perezida Felix Tshisekedi azajyanwa gusura urwibutso rw’ikibumbano cya Pierre Nkurunziza wayoboye u Burundi mbere ya Evariste Ndayishimiye kiri i Gitega, ashyireho n’indabo.

Nyuma y’iki gikorwa, azasura Ikigo cy’igihugu kigisha ubuhinzi n’ubworozi kitwa  l’Institut des Sciences Agronomiques et Zootechnique de Gitega (IRAZ).

Azasubira i Bujumbura saa kumi z’umugoroba.

Umunsi wa nyuma w’uruzinduko rwe mu Burundi ni ku wa Mbere taliki 23, Gicurasi, 2022.

Kuri uyu munsi azasura ahari imirima ihinze kijyambere hitwa i Buringa, ahagere saa tatu za mu gitondo.

Ni imirima y’umuceri ihinze kijyambere kandi y’amakoperative.

Ahandi bitagenyijwe ko azasura ni uruganda rukora ifumbire rwitwa FOMI (Fertilisants Organo-Minéraux Industries).

Ahagana saa sita z’amanywa nibwo biteganyijwe ko Perezida Felix Tshisekedi azarangiza urugendo rwe mu Burundi.

U Burundi na DRC bisanzwe bifitanye umubano…

N’ubwo nta buhahirane bihambaye buba hagati ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo n’u Burundi, ntibibuza ko ibi bihugu bigirana imikoranire.

Muri yo harimo ubucuruzi kandi kuba bihuza imipaka ni kimwe mu bituma Abakuru babyo bagomba kuganira ku ngingo zirimo n’iz’uko umutekano warushaho kunozwa.

Mu myaka yashize, u Burundi bwavugaga ko hari abarwanyi bava muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bakaza kubuhangabanya.

DRC nayo yavugaga ko hari bamwe mu barwanyi bava mu mashyamba y’u Burundi bakajya ku butaka bwayo kuharwanira  ndetse bakiba n’amabuye y’agaciro y’iki gihugu.

Kuba Repubulika ya Demukarasi ya Congo iherutse kwemererwa kuba umunyamuryango wa EAC nabyo bishobora gutuma ubutegetsi bw’i Kinshasa butangira ingendo mu bihugu by’uyu Muryango mu rwego rwo kureba uko Kinshasa yakwagura imikoranire nabyo mu nzego zari zisanzwe cyangwa izindi zatekerezwaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version