Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Félix Tshisekedi yaraye ageze i Nairobi. Byitezwe ko kuri uyu wa Gatanu taliki 08, Mata, 2022 ari businye ku nyandiko yemerera igihugu cye kuba umunyamuryango w’Umuryango w’Afurika y’i Burengerazuba, EAC.
#RDC: Félix Tshisekedi est arrivé jeudi, à Nairobi, capitale du #Kenya, où il va procéder notamment, à la signature du traité d'adhésion de la #RDC dans la communauté économique de l'Afrique de l'Est (EAC). pic.twitter.com/aGq9PI1yaE
— Stanis Bujakera Tshiamala (@StanysBujakera) April 8, 2022
Taliki 30, Werurwe, 2022 nibwo Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba bakiriye Repubulika ya Demukarasi ya Congo muri wo.
Hari mu Nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yayobowe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta akaba ari nawe uyobora uyu Muryango muri iki gihe.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nawe yitabiriye uriya muhango, ashima bagenzi be ko bemeye kwakira Repubulika ya Demukarasi ya Congo muri uyu muryango.
President Kagame is now participating in the virtual 19th Extraordinary Summit of the East African Community Heads of State, chaired by President Uhuru Kenyatta during which the Heads of State have all agreed to admit the DRC into @jumuiya. pic.twitter.com/8MpBi7Pyoq
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) March 29, 2022
Kagame yabashimiye ko bashishoje becyemerera DRC kuwuzamo.
By’umwihariko yashimiye Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta uyobora uyu muryango, amushimira ko yatumije iriya Nama yafatiwemo uriya mwanzuro.
EAC ni umuryango usanzwe ugizwe n’ibihugu bitandatu.
Ibyo ni Tanzania, Kenya na Uganda byawutangije hakiyongeraho ibindi byawugiyemo nyuma ari byo u Rwanda, u Burundi na Repubulika ya Sudani y’Epfo.
Imibare yerekana ko mbere y’uko Repubulika ya Demukarasi ya Congo yinjira muri uyu muryango, wari utuwe n’abaturage miliyoni 170.
Kubera ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo isanzwe ituwe n’abaturage barenga miliyoni 90, kuyinjiza muri EAC byatumye abatuye uyu Muryango biyongera baba miliyoni 260 ni ukuvuga ko baruta abatuye igihugu cya mbere gituwe cyane muri Afurika ari cyo Nigeria.
Yo ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 210.
Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni igihugu kigari k’uburyo kiruta ibindi bihugu byose by’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba ubibumbiye hamwe.
Gifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 2.4 mu gihe EAC yari isanzwe ifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 1.8 mbere y’uko Repubulika ya Demukarasi ya Congo iba umunyamuryango.
Akandi karusho k’icyi gihugu ni uko gifite icyambu cya Matadi gikora ku Nyanja ya Atlantique.
Ibihugu bya EAC byo bisanzwe bikoresha ibyambu bibiri bya Mombasa na Dar es Salaam n’ibindi bito bikora ku Nyanja y’u Buhinde.
Umusaruro mbumbe w’ibihugu by’Umuryango wa EAC ungana na Miliyali 193.7 $ n’aho uwa DRC ungana na Miliyali 50 $.
Kuyakira muri EAC bizatuma igira ubukungu bungana na Miliyali 243.7$.
N’ubwo Abakuru b’ibihugu bigize EAC bemereye Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuba Umunyamuryano wayo, iki gihugu kibamo imitwe y’iterabwoba harimo ADF na FDLR
Ni igihugu kandi gikunze guhura n’ibibazo bya Politiki bigira ingaruka ku bindi byose bituranye nacyo.