Ingabo za Israel zirwanira mu kirere zatangiye kurasa mu bice bya Syria birimo no mu murwa mukuru Damascus.
Ikigo cy’abanya Syria gikurikiranira hafi iby’uburenganzira bwa muntu kitwa Syrian Observatory for Human Rights gikorera mu Bwongereza gitangaza ko Yeruzalemu imaze kurasa muri Syria inshuro 100.
Kimwe mu bitero bya Israel muri Syria cyagabwe ku kigo bivugwa ko gitunganya ibinyabutabire bikorwamo intwaro.
Israel ivuga ko yatangije biriya bitero mu rwego rwo gukumira ko intwaro ziva muri Syria zagwa mu biganza by’abagizi ba nabi bashobora gutangira kugiria nabi Israel.
Ibibazo biri muri Syria byatumye kuri uyu wa Mbere haterana inama idasanzwe y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye ngo isuzume uko ibintu byifasha n’aho bigana.
Hari kurebwa icyakorwa ngo Syria ya nyuma ya Assad itaba igihugu cyapfuye gihagaze.
Ambasaderi w’Uburusiya( inshuti ya Assad) yabwiye BBC ati: “Ndamera ko muri iki gihe Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashaka ko Syria iba igihugu cyunze ubumwe kandi gifite ubusugire bw’igihugu bwuzuye”.
Ambasaderi Vassily Nebenzia avuga ko indi ngingo amahanga yemeranyije ho ari uko abaturage ba Syria barindwa ihohoterwa, bagakomeza ubuzima bwabo.
Ibitero Israel yagabye muri Syria byangije uruganda bivugwa ko abahanga mu butabire bo muri Iran bakoreragamo igerageza ku ntwaro za kirimbuzi.
Ku byerekeye iraswa rya hariya hantu, amakuru avuga ko byabaye nyuma y’umuburo wari umaze igihe gito utanzwe ngo hirindwe ko haraswa kandi haturanye n’izo ntwaro.
Ubusanzwe intwaro za kirimbuzi ni intwaro zifite ubumara bwica abantu benshi icyarimwe barimo n’abo mu bihugu icyo gisasu kitaguyemo.
Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe iby’izi ntwaro kitwa Organisation for the Prohibition of Chemical Weapons (OPCW) nicyo kibyemeza.
Ubu bwoko bw’intwaro bugira ubukana bwica ibinyabuzima byose ni ukuvuga abantu, inyamaswa n’ibimera kandi ingaruka z’ibinyabutabire bizikoze zikaramba.
BBC yandika ko umubare nyawo w’intwaro za kirimbuzi ziri muri Syria utazwi ariko bikaba bizwi ko Perezida Bashar al-Assad yari yarazikoreye ububiko bunini.
Hari n’abemeza ko umubare w’izo afite uruta kure uwo yatangarije amahanga.
Mu mwaka wa 2018 nibwo Syria yasinye amasezerano yemeza ko koko ibitse ziriya ntwaro, ibikora nyuma y’uko hari igisasu gifite ubumara bita Sarin kirashwe mu Murwa mukuru kikica abantu 1,400.
Kuri uyu wa Mbere nibwo byemejwe ko Perezida Assad yamaze guhungira mu Burusiya.