Nta gihe kinini gishize Perezida Tshisekedi ahawe inshingano zo kuyobora Umuryango w’Afurika yunze ubumwe. Ategerejwe n’akazi kenshi kandi gakomeye haba mu gihugu cye ndetse no muri Afurika muri rusange.
Muri DRC agomba gusubiza ibintu mu buryo nyuma yo gutandukana na Kabila, akubaka urugomero rwa Inga, agahangana n’abitwaje intwaro… n’aho muri Afurika agomba gukora k’uburyo isoko rusange rw’uyu mugabane rikora neza, akunga ibihugu bishyamiranye n’ibindi…
Mu gihugu cye hari intambara ya Politiki…
Kuba Perezida Felix Antoine Tshisekedi yariyemeje gutandukana n’uwo yasimbuye ku butegetsi kugira ngo ashobore kuyobora igihugu atavugirwamo, byafashwe nk’ubutwari, ariko nanone hari abavuga ko Kabila atacitse intege.
Umuvugizi wa Kabila witwa Alain Atundu yagize ati: “Kabila ntiyigeze ava muri Politiki. Turi kwisuganya ngo dutangize urundi rugamba.”
Muri iki gihe Joseph Kabila ari mu isambu ye iri mu Ntara ya Katanga, aho ari guhura na bamwe mu bayoboke be kugira ngo barebere hamwe uko ‘bazura umutwe’ muri Politiki ya DRC.
Ikindi Tshisekedi agomba gukora mu gihugu cye harimo gutangiza no gukurikirana imishinga ikomeye harimo no kubaka urugomero rwa INGA Ngari( Grand Inga), rugomba kuzura rutwaye Miliyari $14, rukazatuma DRC n’igice kinini cy’Afurika y’Amajyepfo kibona amashanyarazi angana na 40%.
Gushyira mu bikorwa uyu mushinga bigomba kugendana no gukurikirana indi mishinga ikomeye yasezeranyije abaturage be, harimo imihanda, ubuvuzi n’uburezi kuri bose n’indi.
Ntawakwibagirwa kandi ko muri aka kazi kose, Perezida Tshisekedi agomba guha abaturage be umutekano usesuye, agahangana n’abarwanyi bamaze igihe babuza amahwemo abatuye Intara za Kivu zombi.
Kubera ko igihugu cye ari kimwe mu bihugu bikunze kubasirwa n’ibyorezo, Perezida Tshisekedi ntazabura gukomeza ingamba zo gihangana na biriya byorezo harimo na ‘Ebola iherutse kongera kuhaduka.’
Ku rwego rwa Afurika yunze ubumwe n’aho haragoye…
Ubwo yafataga inshingano zo kuyobora Afurika yunze ubumwe mu minsi mike ishize, Perezida Tshisekedi yasanze hashize igihe gito hatangijwe ku mugaragaro isoko rusange ry’ibihugu bigize uriya muryango.
Imikorere inoze yaryo igomba kubaho kandi ikaramba kugira ngo intego zaryo zizagerweho.
Izi ntego zikubiyemo kugabanya amafaranga yatangwaga n’ibihugu by’Afurika mu bucuruzi bwagiraganga n’iby’i Burayi na USA ndetse n’Aziya, ahubwo amenshi akajya muri za Banki za biriya bihugu.
Aka kazi kazamusaba kumenya guhuza imikoranire ya biriya bihugu ariko no kumenya kutibagirwa burundu inyungu z’ibihugu bikomeye byari bisanzwe bicuruzanya n’Afurika ndetse byaranayishoyemo amafaranga menshi.
Moussa Faki Mahamat…
Ikindi kivugwa ko kizagora Perezida Tshisekedi ni ugukorana n’ibihugu bimwe by’Afurika bitishimiye ko Perezida wa Komisiyo ya AU Bwana Moussa Faki Mahamat yongera gutorerwa uriya mwanya.
Hari ibihugu bimushinja ko ibyo yasezeranyije ibihugu binyamuryango mbere y’uko atorerwa manda ya mbere atabikoze uko yabivuze, muri ibyo hakaba harimo no guhana abavugwaho ihohotera rishingiye ku gitsina.
Moussa Faki Mahamat yatangiye kuba Perezida wa Komisiyo ya AU muri 2017.
Hari raporo yo muri 2018 yigeze gutangazwa n’Ikinyamakuru Mail&Guardian yavugaga ko hari abakozi ba AU bagera kuri 44 bavugwaho guhohotera bagenzi babo badahuje igitsina.
Iriya raporo ntiyigeze ikurikiranwa kugira ngo abavugwaho biriya byaha babibazwe.
Yasohowe bwa mbere n’umunyamakuru witwa Simon Allison.
Muri 2018 nyuma y’uko iriya raporo isohoka, Perezida Paul Kagame wayobora Afurika yunze ubumwe muri kiriya gihe, bivugwa ko yasanze Mahamat mu biro bye amwereka iyo raporo amusaba kuyikurikirana kugira ngo abayivugwamo bagire icyo bayibazwaho.
Nyuma gato hashyizweho itsinda ry’abantu batatu bayobowe na Madamu Bineta Diop kugira ngo abikurikirane ariko nyuma ntacyakozwe kugeza ubu.
Mail&Guardian yanditse ko umwe mu bavugwa muri iriya raporo ari uwari ushinzwe ishami ry’amahoro n’umutekano muri AU witwa Smail Chergui, ariko uriya mugabo yarabihakanye.
Nyuma y’uko raporo isohowe, kugeza ubu nta kintu kirakorwa ku bayivugwamo kandi icyo gihe Bwana Faki yari yijeje abandi bayobozi muri AU ko agiye kubihagurukira.
Haribazwa niba Perezida Tshisekedi azamushyiraho igitutu agasubukura iby’iriya raporo ishobora kuzashyira umugayo ku mikorere y’uyu muryango ukiyubaka.
EurasiaReview