Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: FERWAFA Yahannye Kiyovu Sports
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

FERWAFA Yahannye Kiyovu Sports

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 January 2023 3:47 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA,  ryemeje ko  Kiyovu SC ihanishwa kuzakina umukino utaha idafite abafana nk’igihano cyo kuba mu mukino wayihuje na Gasogi Utd bamwe mu bafana bayo barubahutse bakanatuka umusifuzi Salima Mukansanga.

Hagati aha ubugenzacyaha bwakurikiranye bamwe muri abo bafana.

Amagambo akomeretsa yabwiwe umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi witwa Rhadia Salma Mukansanga, yayabwiwe mu mpera z’Icyumweru cyarangiye Taliki 22, Mutarama, 2023.

Nyuma y’aho FERWAFA yatangije iperereza kuri iki kibazo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umukino wahuje Kiyovu Sports na Gasogi United warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Ntibyashimishije abafana ba Kiyovu Sports kuko bamwe muri bo bavuze amagambo y’urukozasoni kuri Salma Mukansanga.

Hari n’abashatse kumukubita.

Nyuma y’aho Umuvugizi wa FERWAFA, Jules Karangwa, yabwiye BBC ko bakiriye raporo y’abayobozi b’umukino, ikaba raporo yavugaga ku byahabereye .

Iyo raporo bayishyikirije Komite ishinzwe imyitwarire ngo ibikoreho iperereza.

- Advertisement -

Karangwa yagize ati: “Raporo ivuga ko umusifuzi yibasiwe abwirwa amagambo yo kumutuka na bamwe mu bafana ba Kiyovu, harimo no kumwibasira ku buryo bw’umubiri kuko bamwe bashatse kumukubita bakabuzwa n’abashinzwe umutekano.”

Hasanzwe hariho ibihano bihabwa ikipe izira abafana bayo b’imyitwarire idahwitse.

Biterwa n’uko biba bigoye guhana umufana utazi neza uwo ari we.

Kimwe muri byo ni uko hamezwa umukirno runaka iyo kipe izakina ariko nta mufana uhari.

Taarifa yahamagaye Perezida wa Kiyovu Juvenal Mvukiyehe ngo agire icyo avuga kuri iki gihano bahawe na FERWAFA ariko ntiyitabye telefoni ye igendanwa.

KOMISIYO ISHINZWE IMYITWARIRE YAHANISHIJE @SCKiyovuSports KUZAKINA UMUKINO UMWE BAZAKIRA NTA BAFANA BARI KU KIBUGA HAGENDEWE KU NGINGO YA 21 Y'AMATEGEKO NGENGAMYITWARIRE ITEGANYA KO AMAKIPE ABAZWA IMYITWARIRE Y'ABAFANA BAYO NYUMA YO KUBAHAMYA IKOSA RYO GUTESHA AGACIRO UMUSIFUZI pic.twitter.com/Lne1ml2gMo

— Rwanda FA (@FERWAFA) January 30, 2023

TAGGED:AbafanaBBCfeaturedKiyovuMukansangaUmukino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Croix Rouge Iratanga Umuburo Ku Kindi Cyorezo Kizibasira Isi
Next Article Oda Gasinzigwa Yagizwe Perezida Wa Komisiyo Y’Igihugu Y’Amatora
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?