Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tshisekedi i Paris Kuganira Ku Rwanda Na M23
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Tshisekedi i Paris Kuganira Ku Rwanda Na M23

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 April 2024 10:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Mbere taliki 29 no kuri uyu wa Kabiri Felix Tshisekedi araba ari i Paris mu Bufaransa aho ajyanywe no gusaba Emmanuel Macron gufatira u Rwanda ibihano ngo kuko rukomeje gufasha M23.

Indi ngingo Jeune Afrique yanditse ko imujyanye ni iyo kongera imikoranire y’ubukungu hagati y’igihugu cye n’Ubufaransa.

Ubwo Emmanuel Macron yaherukaga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, hashize umwaka, yahagiriye ikiganiro yagejeje ku banyamakuru ari kumwe na mugenzi we Felix Tshisekedi.

Icyo gihe yatangaje uko yabonaga ibintu, avuga ko ikibazo cya M23 ndetse n’ibindi bitagenda muri DRC ari ikibazo kigomba gukemurwa mbere na mbere n’ubuyobozi bwa DRC aho kurebera ahandi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kugeza ubu, umuti utangwa ni uw’ibiganiro hagati ya M23 na Kinshasa kugira ngo ibitagenda neza bikemurwe, impande zombi zumvikane ku muti urambye watangwa.

Ibiganiro byabereye i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya nibyo bitangwa nk’uburyo bwo kugarura amahoro.

Uruhande rwa DRC rwo si uko rubyumva kuko ruvuga ko abahuza bahengamiye kuri M23, iyo ikaba ari nayo mpamvu habayeho kwitabaza umuryango wa SADC ngo uzane ingabo zo guhangamura M23 uretse ko  nabyo bisa n’ibiri kugorana.

Ifoto y’ikigereranyo: Tshisekedi ubwo yari agiye mu Budage

TAGGED:BufaransaDRCIngaboM23MacronTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RGB Yisobanuye Imbere Ya Sosiyete Sivile
Next Article Nyamasheke: Yishe Umugore We Utwite
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?