Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tshisekedi Mu Biganiro N’Abarwanya u Rwanda Baba Muri Amerika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Tshisekedi Mu Biganiro N’Abarwanya u Rwanda Baba Muri Amerika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 September 2023 8:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyarwanda bahagarariwe na Eugene Richard Gasana na Charles Kambanda baherutse guhura na Perezida wa DRC Felix Tshisekedi ari kumwe n’umugore we Denise Tshisekedi.

Gasana na Kambanda bagize itsinda ry’Abanyarwanda baba muri Amerika batavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda kandi basanzwe bakorana n’abanzi barwo barimo na FDLR.

Tshisekedi yahuye nabo mu gihe yari ari muri Amerika mu minsi ibihugu bigize UN bigomba guhurira i New York mu Ngoro yayo bikagira ibyo bitangariza isi.

Siyo nshuro ya mbere Tshisekedi ahuye n’abanga u Rwanda kubera ko bari barahuye no ku taliki 22, Gicurasi, 2023, baganira uko bahuza imbaraga n’imitwe irwanya u Rwanda kugira ngo bakureho Guverinoma iruyoboye.

Tshisekedi na Eugene Richard Gasana

Mu mezi yatambutse, Tshisekedi yigeze kuvuga ko yashyigikira abantu bose bashobora kumwitabaza ngo bakureho ubuyobozi bw’u Rwanda kuko ngo bukandamije abaturage.

Kuba aherutse guhura na Eugene Richard Gasana ni kimwe mu byerekana ko agikomeye kuri uwo mugambi.

Haba mu nama yabaye muri Gicurasi n’iyo aherutse kugirana na Gasana na Kambanda ndetse n’abandi, hose baganiriye uko bakorana n’indi mitwe ya politiki na gisirikare ndetse n’inyeshyamba kugira ngo bige uko bahungabanya u Rwanda.

Uwahaye amakuru The New Times ku ihura rya bariya bagabo, avuga ko bitari bikwiye ko Tshisekedi ajya muri Amerika imwe muri gahunda ze ari iyo guhura n’abantu badashakira amahoro igihugu gituranyi.

Ubwo Tshisekedi yageraga muri Amerika  mu minsi mike ishize, yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rukomeje kumubangamira, ariko ko muri iki gihe, igihugu cye cyatoje abasirikare ku rwego rwo hejuru k’uburyo uwagisagarira uwo ari we wese yaba yiyahuye!

Ibyo avuga abishingira ku ngingo y’uko hari abasirikare be bo mu mutwe udasanzwe bamaze iminsi batozwa n’ingabo z’amahanga kanidi DRC iherutse kugura mu Bushinwa drones z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4.

Baziguze miliyoni $150.

Amakuru avuga ko igisirikare cya DRC kiri kuvugururwa kigahabwa n’ibikoresho bishya mu rwego rwo kwitegura intambara ikomeye ishobora kuzaduka muri Kivu y’Amajyaruguru vuba aha.

DRC:Imbarutso Niyo Ibura Ngo Intambara Ikomeye Irote

TAGGED:featuredIntambaraKagameKivuTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi W’Ishuri Arakekwaho Kunyereza Ibishyimbo By’Abana
Next Article Urubyiruko Ruributswa Ko Amahoro Ari Yo Majyambere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?