Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tshisekedi Muri Congo Brazzaville
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Tshisekedi Muri Congo Brazzaville

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 May 2023 8:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yagiye muri Congo-Brazzaville kuganira na mugenzi we Denis Sassou Nguesso.

Nta makuru arambuye ku bikubiye mu biganiro byabo ariko nk’uko amaze iminsi abigenza, Perezida Tshisekedi ari gukora uko ashoboye ngo ashakishe amaboko yamufasha guhangana na M23.

Uyu ni umutwe w’abarwanyi b’abaturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda.

Bashinja igihugu cyabo kubima uburenganzira nk’ubuhabwa abandi baturage.

Abayobozi ba M23 bavuga ko ubutegetsi bw’i Kinshasa buheza abavuga Ikinyarwanda kandi bukaba bwarirengagije nkana gukurikiza ibikubiye mu masezerano yasinywe mu mwaka wa 2013.

Tshisekedi ageze i Brazzaville avuye mu Majyepfo y’Afurika aho yari yitabiriye  Inama y’Abakuru b’ibihugu bigize SADC.

Yavuyeyo bemeranyije ko bazamwoherereza ingabo zo kumufasha guhangana na M23 ariko italiki n’umubare w’ingabo zizoherezwa muri DRC ntibiratangazwa.

Kinshasa na Brazzaville ni imijyi ibiri ituranye.

Igabanywa n’uruzi rwa Congo rwambukwa n’ikiraro kirekire.

Minisiteri z’ingabo zisanzwe zikorana…

Muri Werurwe, 2022,  abayobozi b’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’iza Congo Brazzaville barahuye  basinya amasezerano y’ubufatanye.

Hari mu nama ya munani isanzwe ihuza impande zombi, ikaba iterana igamije kureba uko hakongerwa imikoranire mu bya gisirikare, iheruka yabereye i Kinshasa.

Uwari uhagarariye inzego z’umutekano muri Repubulika ya Congo Brazzaville yavuze ko isinywa ryariya masezerano ryakozwe mu rwego rwo gushyira  mu bikorwa ibyemeranyijweho mu nama ya 12 yakozwe na Komisiyo ihuriweho n’impande zombi yabaye hagati ya taliki 16 na taliki 20,Ukuboza,  2021 yabereye i Kintele muri Repubulika Congo- Brazzaville.

Indi ngingo impande zombi zavuze ko  zizafatanyamo ni mu guhangana n’imitwe iri muri DRC kuko ngo itarwanyijwe ishobora kwambuka igahungabanya n’abaturanyi barimo n’abaturage ba Congo Brazzaville.

TAGGED:AbarwanyiCongofeaturedM23NguessoPerezidaSassouTshisekediUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burkina Faso: Abantu 33 Biciwe Rimwe
Next Article Linda Yaccarino: Umuyobozi Mushya Wa Twitter
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?