Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tshisekedi Yongeye Akurira M23 Inzira Ku Murima Ko Atazaganira Nayo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Tshisekedi Yongeye Akurira M23 Inzira Ku Murima Ko Atazaganira Nayo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 September 2023 10:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Tshisekedi yarahiye ko atazigera aganira na M23
SHARE

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yabwiye abanyamakuru barimo n’aba Jeune Afrique ko nta na rimwe Guverinoma ye izaganira na M23, umutwe avuga ko ari ubw’inkozi z’ibibi zifashwa n’u Rwanda.

Ibi abivuze nyuma y’uko Perezida Kagame abwiye Jeune Afrique ko Tshisekedi adakwiye kujya agereka ibibazo by’igihugu cye ku Rwanda kuko rufite ibibazo byarwo rugomba guhangana nabyo.

Tshisekedi yabwiye Jeune Afrique ati: “ Turi mu bihe by’intambara twakuriwe na M23 ifatanyije n’u Rwanda. Ibyo kuganira n’uyu mutwe byo ntabwo bishoboka, ibyo babimenye.”

Perezida Tshisekedi yanagarutse ku ifungwa ry’umunyamakuru  Stanis Bujakera umaze igihe runaka afunzwe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yavuze ko kuba afunzwe ari ikintu kibabaje kuko ari umunyamakuru bakoranye ndetse no mu gihe yiyamamazaga mu mwaka wa 2018 ariko ngo ntacyo yabikoraho kuko ari idosiye iri mu butabera.

Bujakera ubu afungiye muri gereza nkuru ya Makala.

Ikindi kivugwa mu bantu bakorana na Tshisekedi ni uko Bujakera yari busibanganye ibimenyetso ku byaha akekwaho bityo ngo kumufata hakiri kare kandi akamburwa ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo atagira ibyo azimanganya byari bikwiye.

Amakuru avuga ko icyo Bujakera azira ari uko hari inyandiko yari isanzwe ari iy’Urwego rw’iperereza muri DRC yashyize hanze.

Kuri iyi ngingo, ubwanditsi bwa Jeune Afrique buvuga ko barenganyije umunyamakuru wabo kubera ko ibikubiye muri iriya nyandiko byatangajwe no mu bindi binyamakuru, ingingo yerakana ko ari ibintu bitari bikiri amabanga k’uburyo uwabigeraho yabizira.

- Advertisement -

Ku ngingo yo kutazakorana na M23, ni ikibazo bamwe bavuga ko kizatuma intambara izakomera ubwo aba barwanyi nabo bazaba batangije intambara.

Banze kujya aho bahitiwemo ngo bahakambike, bakavuga ko bitaba bikwiye kuko ari abaturage ba DRC basaba guhabwa uburenganzira mu gihugu cyabo.

TAGGED:featuredInyeshyambaKagameM23RwandaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kazungu Denis Yasabye Urukiko Kuzaburanira Mu Muhezo
Next Article Byemejwe Ko Isiganwa Ry’Amagare Ku Rwego Rw’Isi Rizabera Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?