Tugaruye Intambara Ikomeye Kuri Hamas- Netanyahu

Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu yatangaje ko igihugu cye cyatangije intambara kandi ikomeye kuri Hamas nyuma yo kuyingingira kurekura abantu bayo yanyaze ikabyanga.

Yaraye abwiye abaturage be ko ibisasu Israel imaze iminsi isuka muri Gaza ari intengiriro y’ibindi bitero bikomeye

Netanyahu yavuze ko igihe kigeze ngo Hamas yemere ibiganiro ibyemejwe n’umuriro kuko ngo ubundi yigize rutare, yanga kumva.

Ibitero by’indege za Israel byarashwe muri Gaza mu minsi ibiri ishize byagiranye abantu 400 hakomereka abarenga 100 nk’uko Minisiteri y’ubuzima muri Gaza yabibwiye BBC.

- Kwmamaza -

Tariki 19, Mutarama, 2025 nibwo ibiganiro by’amahoro hagati ya Hamas na Israel byatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Hari hashize igihe impande zombi ziganirira i Doha muri Qatar uko intambara yatangiye mu Ukwakira, 2023 yahagarara.

Nyuma yo gushyira mu bikorwa icyiciro cya mbere cy’ariya masezerano, impande zombi zaje kunaniranwa ku migendekere y’icyiciro cyagombaga gukurikiraho.

Buri ruhande rwashinjaga urundi kuzana amananiza.

Ibitero by’indege za Israel byamaganywe n’igihugu cy’umuhuza ari cyo Qatar, kivuga ko byaje gukoma mu nkokora ibyagezweho mu kubanisha impande zari zihanganye.

Hagati aho, bamwe mu bayobozi bakuru ba Hamas bamaze kugwa muri biriya bitero barimo Major General Mahmoud Abu Watfa wari Minisitiri wungirije ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu muri Gaza n’abandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto