Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tugomba Gukorana Kugira Ngo Tuzagire Ejo Hazaza Dusangiye- Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
CHOGM 2022

Tugomba Gukorana Kugira Ngo Tuzagire Ejo Hazaza Dusangiye- Perezida Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 June 2022 12:55 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yagiraga icyo avuga kuri ejo hazaza h’ibihugu bigize Commonwealth, Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo  ibihugu bigize uyu muryango bigire ejo hazaza bisangiye bisaba ko bigira intego imwe kandi ngo iyo ntego izagerwaho binyuze mu mikoranire ihamye.

Hari mu kiganiro cyatangiwe muri imwe mu Nama ziri kubera mu Rwanda mu nama yaguye ya CHOGM ihuza abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu bihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, iyo kuri uyu wa Kabiri ikaba yigaga ku bukungu bw’uyu muryango, icyo Commonwealth Business Forum.

Perezida Kagame yagize ati: “ Nemera ntashidikanya ko no mu budasa bwacu, no mu migambi ya buri gihugu itandukanye n’iy’ikindi, hari intego twese dufite yo kuzuzanya hagamijwe ejo hazaza dusangiye.”

Abandi bagize icyo bavuga kuri iyi ngingo bavuze ko kugira ejo hazaza ibihugu bya Commonwealth bisangiye, ari ikintu gishoboka kuko byose bisangiye umubumbe, byose biharanira iterambere rishingiye kuri byinshi birimo n’uburezi.

Hari n’uwavuze ko n’ubwo bigoye kumenya uko ejo ibintu bizamera, ariko ngo uko gushidikanya gushobora kuvamo kwizera ko bizashoboka, kwizera ko ibintu bizaba byiza.

Perezida wa Banki Nyafurika y’Iterambere, Dr Akinumi Adesina yavuze ko kugira ngo ejo hazaza h’Afurika hazabe heza, bisaba imiyoborere iboneye, igamije iterambere ry’abaturage.

Yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko buri gihe uko arujemo asanga hari ibyahindutse, Kigali isa neza kurushaho.

Ati: “ Ubwo mperuka inaha mu myaka itatu ishize, naratangaye kubera ubwiza bwa Kigali. Nagarutse nabwo nsanga ibintu bisa neza kurusha mbere. Ibi ni urugero rw’imiyoborere myiza.”

Adesina kandi yavuze ko kugira ngo ejo hazaza h’uyu muryango hazabe heza kurushaho, ari ngombwa ko umutungo w’uyu muryango usaranganywa, ukagezwa mu bihugu byose, bikaba COMMON WEALTH nk’uko bivugwa mu Cyongereza.

Dr Akinwumi Adesina avuga  ko ubukungu bw’umuryango wa Commonwealth bubarirwa kuri miliyari ibihumbi 13 $, ariko igice kinini cyabwo cyikubiwe n’ibihugu bitanu ari byo u Bwongereza, Canada, Australia, u Buhinde na Nigeria.

Kuri we ngo bugomba gusaranganywa no mu bindi bihugu 49 bisigaye, abagize uyu Muryango bagatera imbere bose.

Abahanga n’abafata ibyemezo muri Commonweath Bussiness Forum bari bateranye ngo baganire ku iterambere ry’uyu muryango
TAGGED:AdesinafeaturedIterambereKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imibereho Y’Impunzi Mu Rwanda: Icyo Imibare Yerekana
Next Article Abitabiriye CHOGM Ntibazibagirwa Ibyiza Babonye i Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Amerika Yarashe Rwagati Muri Venezuela 

Karongi: Abo Mu Nkambi Ya Kiziba Nabo Bamaganye Ingengabitekerezo Iba i Kinshasa

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

You Might Also Like

Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?