Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tugomba Gushaka Ibisubizo Ku Bibazo By’Abakozi- Minisitiri w’Umurimo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Tugomba Gushaka Ibisubizo Ku Bibazo By’Abakozi- Minisitiri w’Umurimo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 October 2024 10:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri w'abakizi ba Leta n'umurimo Amb Christine Nkulikiyinka
SHARE

Ambasaderi Christine Nkurikiyinka uyobora Minisiteri y’abakozi ba Leta  n’umurimo yabwiye abitabiriye Inteko rusange y’abagize urugaga CESTRAR ko Leta ifite intego zo gushyiraho ibisubizo by’ibibazo bahura.

Nkurikiyinka avuga ko bikwiye ko abakozi bakorera ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, bagakora akazi kaboneye kandi bakazigamirwa.

Yabwiye abitabiriye iriya nama ko bikwiye ko hahangwa imirimo izaramba kugira ngo izahe urubyiruko akazi karambye.

Ati: “Ni ngombwa ko hashingwa ibikorwa by’ubucuruzi birambye kugira ngo abashaka imirimo bayibone kandi ibe ari imirimo irambye”.

Kubera ubukana bw’ubushomeri buri mu rubyiruko, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Amb. Christine Nkulikiyinka avuga ko guhanga imirimo atari amahitamo, ahubwo ari ngombwa ko bikorwa.

Ibyo u Rwanda rugomba kubikora kuko ngo bisanzwe biri no mu Ntego z’umuryango w’abibumbye z’iterambere rirambye bita Sustainable Development Goals u Rwanda rwemeje gukurikiza.

Ku byerekeye ibibazo by’abakozi ba Leta barimo n’abarimu, muri rusange bishimira ko imishara yabo isigaye isohokera ku gihe.

Uwavuze mu izina ryabo agira ati: “Ubu turishimira ko imishahara y’abarimu isigaye isohokera ku gihe. Gusa haracyanozwa ibijyanye n’agahimbazamusyi gahabwa abarimu baba bakoze imirimo yihariye nko gukosora ibizamini cyangwa kwigisha amasomo amwe n’amwe aba yabaye mu biruhuko”.

Kuba umushahara wa mwarimu warazamutse nabyo ni ibyo kwishimira, abarimu bashyirirwaho Koperative yo kwizigama bita Umwarimu SACCO, ikababikira ariko ikanabaguriza bakiteza imbere.

Umuyobozi w’Urugaga nyarwanda CESTRAR( Rwanda Works’ Trade Union Confederation) rubumbiye hamwe abakozi  witwa Africain Biraboneye avuga ko hakiri ibibangamiye abakozi birimo n’imishahara itagendanye n’ikiguzi cy’ubuzima muri rusange.

Africain Biraboneye

Si ibyo gusa kuko hari n’ikibazo cy’ubusumbane mu mishara no kuba hari bamwe badahabwa akazi kubera impamvu wagereranya no kubavangura, ibyo yise discrimination.

Kugira ngo ibyo bikemuke, avuga ko bizasaba gukomeza gukorana na Leta no gukomeza gutanga serivisi nziza bijyanye no kunoza umurimo.

Abitabiriye Inama ya 10 ya CESTRAR

Ikindi ni uko abagize CESTRAR bakwiye gukomeza kunoza ibyo bakora kugira ngo ibiva mu byo bakora bijye bibahesha amanota meza haba imbere ya Guverinoma no mu bagenerwabikorwa muri rusange.

Meya w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva avuga ko Umujyi ayoboye ukorana na CESTRAR mu kunoza imyubakire hirya no hino muri uyu mujyi.

Ashima ko urwo rugaga rushakira akazi abatagafite kugira ngo babone icyo bakora, bibashoboze kuba mu Mujyi wa Kigali.

Ati: “CESTRAR ntabwo irengera abafite akazi gusa ahubwo irengera n’abatagafite, ifite uburyo ibafasha kandi tubashimira ubwo bufatanye”.

Meya Dusengiyumva yavuze ko urwego ayoboye ruzakomeza gukorana na ruriya rugaga muri byinshi bireba abatuye Umujyi wa Kigali.

TAGGED:AbakoziCESTRARDusengiyumvafeaturedItegekoMinisitiriNkulikiyinkaUmurimo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ugirashebuja Yasabye RIB Kurushaho Kwimakaza Ubunyamwuga
Next Article Trump Agira Netanyahu Inama Yo Kugira Bwangu Akarasa Iran
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?