Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tugomba Gushaka Ibisubizo Ku Bibazo By’Abakozi- Minisitiri w’Umurimo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Tugomba Gushaka Ibisubizo Ku Bibazo By’Abakozi- Minisitiri w’Umurimo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 October 2024 10:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri w'abakizi ba Leta n'umurimo Amb Christine Nkulikiyinka
SHARE

Ambasaderi Christine Nkurikiyinka uyobora Minisiteri y’abakozi ba Leta  n’umurimo yabwiye abitabiriye Inteko rusange y’abagize urugaga CESTRAR ko Leta ifite intego zo gushyiraho ibisubizo by’ibibazo bahura.

Nkurikiyinka avuga ko bikwiye ko abakozi bakorera ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, bagakora akazi kaboneye kandi bakazigamirwa.

Yabwiye abitabiriye iriya nama ko bikwiye ko hahangwa imirimo izaramba kugira ngo izahe urubyiruko akazi karambye.

Ati: “Ni ngombwa ko hashingwa ibikorwa by’ubucuruzi birambye kugira ngo abashaka imirimo bayibone kandi ibe ari imirimo irambye”.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kubera ubukana bw’ubushomeri buri mu rubyiruko, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Amb. Christine Nkulikiyinka avuga ko guhanga imirimo atari amahitamo, ahubwo ari ngombwa ko bikorwa.

Ibyo u Rwanda rugomba kubikora kuko ngo bisanzwe biri no mu Ntego z’umuryango w’abibumbye z’iterambere rirambye bita Sustainable Development Goals u Rwanda rwemeje gukurikiza.

Ku byerekeye ibibazo by’abakozi ba Leta barimo n’abarimu, muri rusange bishimira ko imishara yabo isigaye isohokera ku gihe.

Uwavuze mu izina ryabo agira ati: “Ubu turishimira ko imishahara y’abarimu isigaye isohokera ku gihe. Gusa haracyanozwa ibijyanye n’agahimbazamusyi gahabwa abarimu baba bakoze imirimo yihariye nko gukosora ibizamini cyangwa kwigisha amasomo amwe n’amwe aba yabaye mu biruhuko”.

Kuba umushahara wa mwarimu warazamutse nabyo ni ibyo kwishimira, abarimu bashyirirwaho Koperative yo kwizigama bita Umwarimu SACCO, ikababikira ariko ikanabaguriza bakiteza imbere.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Urugaga nyarwanda CESTRAR( Rwanda Works’ Trade Union Confederation) rubumbiye hamwe abakozi  witwa Africain Biraboneye avuga ko hakiri ibibangamiye abakozi birimo n’imishahara itagendanye n’ikiguzi cy’ubuzima muri rusange.

Africain Biraboneye

Si ibyo gusa kuko hari n’ikibazo cy’ubusumbane mu mishara no kuba hari bamwe badahabwa akazi kubera impamvu wagereranya no kubavangura, ibyo yise discrimination.

Kugira ngo ibyo bikemuke, avuga ko bizasaba gukomeza gukorana na Leta no gukomeza gutanga serivisi nziza bijyanye no kunoza umurimo.

Abitabiriye Inama ya 10 ya CESTRAR

Ikindi ni uko abagize CESTRAR bakwiye gukomeza kunoza ibyo bakora kugira ngo ibiva mu byo bakora bijye bibahesha amanota meza haba imbere ya Guverinoma no mu bagenerwabikorwa muri rusange.

Meya w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva avuga ko Umujyi ayoboye ukorana na CESTRAR mu kunoza imyubakire hirya no hino muri uyu mujyi.

Ashima ko urwo rugaga rushakira akazi abatagafite kugira ngo babone icyo bakora, bibashoboze kuba mu Mujyi wa Kigali.

Ati: “CESTRAR ntabwo irengera abafite akazi gusa ahubwo irengera n’abatagafite, ifite uburyo ibafasha kandi tubashimira ubwo bufatanye”.

Meya Dusengiyumva yavuze ko urwego ayoboye ruzakomeza gukorana na ruriya rugaga muri byinshi bireba abatuye Umujyi wa Kigali.

TAGGED:AbakoziCESTRARDusengiyumvafeaturedItegekoMinisitiriNkulikiyinkaUmurimo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ugirashebuja Yasabye RIB Kurushaho Kwimakaza Ubunyamwuga
Next Article Trump Agira Netanyahu Inama Yo Kugira Bwangu Akarasa Iran
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?