Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tunisia: Abayahudi Biciwe Mu Isinagogi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Tunisia: Abayahudi Biciwe Mu Isinagogi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 May 2023 2:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu basirikare barinda Umukuru wa Tunisia yishe mugenzi bakoranaga arangije aboneza ku isinagogi aho Abayahudi bari bateraniye abamishamo amasasu. Nawe yaje kuraswa arapfa.

Isinagogi yakorewemo ariya mahano iherereye ahitwa Djerba.

Abayahudi biciwe muri iriya sinagogi ni babiri harimo umwe ukomoka mu Bufaransa n’undi ukomoka muri Israel ariko usanzwe ari n’Umunya Tunisia.

Amasasu kandi yakomerekeje abandi bapolisi bane bari baje gutabara.

Icyakora umwe muri bo yarashe uwo muntu aramwica.

Reuters ivuga ko ubu bwicanyi bwabereye mu kirwa cya Djerba, kikaba ari cyo gisurwa na ba mukerarugendo benshi muri Tunisia.

Muri Israel n’aho byabababaje kubera ko Ibiro bya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga byavuze ko kiriya gitero ari akaga kagwiririye Tunisia muri rusange n’Abayahudi by’umwihariko.

Ubwo amasasu yavugaga, abari baje gusenga bahungishirije ubuzima bwabo munsi y’intebe, abandi baseserana mu maguru.

Ku bw’amahirwe hari abarokotse.

Umwe mu Bayahudi bari aho witwa Peres Trabelsi uyobora Abayahudi batuye i Djerba yagize ati: “ Twari twishimye tubyina kugeza ubwo twagiye kumva twumva amasasu menshi, ibyari ibyishimo bihinduka amarira. Buri wese yakizaga amagara ye, asesera mu nsi ya mugenzi we, abandi munsi y’ameza, abandi mu bindi byumba… Mbese ibintu byari bikaze, ubwoba ari bwose”.

Uwakoze kiriya gitero yaje ari kuri moto yambaye icyuma gikingira igituza amasasu.

Ni igitero bigaragara ko yari yateguye neza kubera ko yakigabye mu gihe Abayahudi benshi baba bateraniye muri uriya musigiti kugira ngo bizihize igihe kinini gishize Idini rya Kiyahudi rigeze muri Afurika kuko ryabanjirije muri Tunisia.

Si ubwa mbere aha hantu kandi hagabwa igitero kubera ko no mu mwaka wa 2002 abagizi ba nabi bahagabye igitero bica abantu 21.

Tunisia isanzwe ituwe cyane cyane n’Abayisilamu.

Icyakora iri mu bihugu bya mbere mu Majyaruguru y’Afurika bigira Abayahudi benshi kuko kugeza ubu babarizwa mu bantu 1,800.

Abayahudi batangiye gutura muri Tunisia y’ubu ikitwa Carthage kera cyane mbere ya Yezu Kristu.

Buri gihe uko Tunisia igabweho igitero, biyigiraho ingaruka mu bukungu.

Kuko ari igihugu gisurwa naba mukerarugendo benshi, uko kivuzwemo umutekano mucye ni ko n’abagisura batangira kubanza kubitekerezaho kabiri.

TAGGED:AbayahudiAbayisilamuAfurikaIsinagogiTunisia
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda Irashaka Gukorana Na DRC Mu Bucukuzi Bwa Petelori Na Gazi
Next Article Ibiciro Ku Isoko Ry’i Kigali Biragabanya Ubukana ‘Gahoro Gahoro’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?