Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Turahirwa Moses Yavuze Ko Urukiko Rwanzuye Rushingiye Ku Kitararegewe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Turahirwa Moses Yavuze Ko Urukiko Rwanzuye Rushingiye Ku Kitararegewe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 June 2023 2:42 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamideli Moses Turahirwa yabwiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko urw’ibanze rwa  Nyarugenge kubera ko rwamurenganyije ubwo rwanzuraga ko afungwa iminsi 30.

Yavuze ko ruriya rukiko rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ‘rwasesenguye ingingo uko zitari’, rugashingira ku ngingo zitaregewe ndetse atigeze aburanaho.

Avuga ko atigeze aregwa kwamamaza urumogi nk’uko Urukiko rwabishingiyeho rwemeza ko akwiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Rwavugaga ko iperereza ryakomeza afunzwe kugira ngo adakomeza kwamamaza urumogi nk’uko akunze kubikora ku mbuga nkoranyambaga.

Yunzemo ko gufata icyemezo cyo gukurikiranwa afunzwe,  hashingiwe ku rumogi ‘rwasanzwe iwe’ mu rugo nyamara mu by’ukuri akaba ‘atazi neza’ uko rwahageze.

Moses Turahirwa avuga ko rushobora kuba rwarasigaye mu mashati yakusanyije ava mu Butaliyani mu rwego rwo kongera kuyavugurura.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere Turahirwa yagize amarangamutima menshi, ararira.

Yatakambiye urukiko ko rwaca inkoni izamba, akaburana adafunzwe.

Araburana ku bujurire yatanze nyuma y’uko Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwari rumaze kumukatira igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo azaburanishwe mu mizi afunze.

Ubwo ubushinjacyaha bwahabwaga  umwanya ngo bugaruke ku byo Turahirwa n’umwunganira bari bamaze kugaragariza urukiko, ubuhagarariye yavuze ko yatunguwe no kumva bahakana ko icyaha bakoze kidakomeye mu gihe nyamara ugihamijwe n’amategeko ahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze ibiri.

Bwavuze ko busanga Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwararebye kure ubwo bwemeza ko Turahirwa akurikiranwa afunze kuko ibyaha akurikiranyweho ‘akibikorwaho iperereza’.

Umushinjacyaha yavuze ko atumva ukuntu Turahirwa yahakana urumogi rwafatiwe iwe, mu cyumba araramo mu kabati abikamo imyenda kandi mu myenda ye.

Ikindi ni uko Turahirwa atakwitwaza ibyo kwigisha urubyiruko kuko mu bihe byahise yagaragaye kenshi arwigisha kunywa urumogi nk’uko bigaragara mu nyandiko yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye.

Ubushinjacyaha bwasabye kandi ko Turahirwa yazerekana ikimenyetso cy’uko urumogi avuga yarunywereye mu Butaliyani nk’uko yakunze kubivuga.

Buvuga ko kuba nta cyemeza ko yarunywereye mu mahanga kandi bakaba baramupimye bakarusanga mu maraso ye ari rwinshi ari kimwe mu bimenyetso bikomeye byashingirwaho hemezwa ko yarunywereye mu Rwanda.

Mu mibiri we basanze harimo ibipimo bya 321kandi  umuntu usanzwe atarenza 20.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bushyigikiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuko ingwate yatanze nta mugenagaciro wemewe wigeze yemeza ko ifite agaciro ka miliyoni 300 Frw nk’uko yari yabivuze.

Umushinjacyaha yagaragaje ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kinyuze mu mucyo ahubwo asaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gutesha agaciro ubujurire bwa Turahirwa .

Ngo nirwemeze ko rugumishije ho  icyemezo cy’uko Turahirwa akomeza gukurikiranwa afunze by’agateganyo.

Nyuma yo kumva uko ubusabe bw’ubushinjacyaha, Turahirwa kwihangana byamunaniye ararira,  ahamya ko iminsi irenga 45 amaze afunze yize byinshi kandi yiteguye ko narekurwa azera imbuto muri sosiyete.

Yabwiye abari bamuteze amatwi  ko kuba ari gukurikiranwa afunze bigira ingaruka ku masomo ye.

Yatangiye gukurikiranwa mu nkiko amaze igihe yiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Butaliyani mu by’ubugeni.

Yatakambiye urukiko arusaba kumurekura akagira ibyo ategekwa ariko agakomeza gukurikirana amasomo ye.

Ikindi Turahirwa yahakanye n’ikiniga cyinshi ni uko nta bushake yigeze agira bwo gukangurira urubyiruko gukoresha urumogi.

TAGGED:featuredImideliKaminuzaMosesTurahirwaUrukikoUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Ibiciro Ku Isoko ‘Bikomeje’ Kugabanuka
Next Article M23 Yarasanye Na Mai Mai
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ingingo Z’Ingutu Zitegereje Trump Mu Kumvikanisha Hamas Na Israel 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Abanya Israel Ba Mbere Batwawe Na Hamas Barekuwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Israel: Baritegura Kwakira Trump Nk’Umwami

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?