Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Turashaka Ko Nituva Muri Mozambique, Ingabo Zabo Zizakomeza Kurinda Cabo Delgado- Col Rwivanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Turashaka Ko Nituva Muri Mozambique, Ingabo Zabo Zizakomeza Kurinda Cabo Delgado- Col Rwivanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 January 2022 6:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga avuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zifatanyije na Polisi y’u Rwanda, ziri gutoza iza Mozambique kugira ngo igihe nikigera zigataha iza Mozambique zizabe zishoboye kwicungira umutekano haba muri Cabo Delgado n’ahandi.

Hari mu kiganiro yatanze nyuma y’Inama yahuje abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda na Polisi yarwo ndetse n’abayobozi bakuru bashinzwe umutekano muri Mozambique.

Colonel Ronald Rwivanga avuga ko kuva inzego z’umutekano z’u Rwanda zagera mu Ntara ya Cabo Delgado zarwanyije imitwe y’iterabwoba yari ihari irahunga mu buryo bugaragara.

Abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano mu Rwanda na Mozambique bahuriye ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru

Avuga ko usibye no guhashya umwanzi mu bice byo mu Ntara ya Cabo Delgado harimo kuganirwa uko ingabo z’u Rwanda zakubaka ubushobozi bw’ingabo za Mozambique binyuze mu mahugurwa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “Ibindi twaganiriyeho uyu munsi ni uburyo bwo gutangiza amahugurwa, ingabo zacu zigahugura izabo (Mozambique) kuko twiyemeje ko tuzarwanya inyeshyamba ariko tukanubaka inzego z’umutekano zabo. Ubu tugeze ku cyiciro cyo gufatanya nabo mu kubaka inzego z’umutekano zabo kugira ngo nabo mu myaka iri imbere bazabe bafite ubushobozi bwo guhangana n’iki kibazo ku giti cyabo.”

Itsinda riyobowe n’Umugaba w’ingabo za Mozambique witwa General Admiral Joaquim Rivas Mangrasse riri mu Rwanda kugira ngo riganire n’inzego z’umutekano w’u Rwanda, barebere hamwe aho impande zombi zigeze zihashya abarwanyi bo muri Cabo Delgado n’ibitarakorwa kugira ngo bazihashye burundu kandi muri kiriya gihugu hagaruke umutekano urambye.

Umugaba w’ingabo za Mozambique witwa General Admiral Joaquim Rivas Mangrasse

Umugaba mukuru w’ingabo z’Igihugu cya Mozambique, Chief of General Staff (CGS) n’Umuyobozi mukuru wa Polisi muri iki gihugu n’intumwa bayoboye  batangiye uruzinduko rwabo mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 08, Mutarama, 2022.

Ibiganiro baraye bagiranye n’ubuyobozi bw’inzego z’umutekano w’u Rwanda( ingabo na polisi) byabereye ku biro bikuru bya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura niwe wahaye ikaze bariya bashyitsi ababirwa ko igihe kigeze ngo basuzume ibyo bagezeho mu mezi atandatu bamaze barwanya ibyihebe by’i Cabo Delgado ndetse n’ibitarakorwa ngo ibintu birusheho kugenda neza mu gihe kiri imbere.

- Advertisement -

Ku ruhande rwa Mozambique, General Admiral Joacquim Rivas Mangrasse yavuze ko uruzinduko rwabo mu Rwanda rugamije gushimira Leta y’u Rwanda no kurebera hamwe uko bakomeza gufatanya mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba mu gihugu cya Muzambique cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ati: “ Intego y’uru ruzinduko rwacu mu Rwanda ni ugushimira Leta y’u Rwanda kandi tunarebera hamwe uko twakomeza gufatanya mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba iwacu cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado. Kugeza ubu bimaze gutanga umusaruro ushimishije kuko kuva ingabo z’u Rwanda na Polisi bahagera bashoboye kwisubiza iriya Ntara yari yarigaruriwe n’umwanzi.”

Avuga ko bariya barwanyi bari  barigaruriye agace gakomeye cyane ka Macimboa de Pria.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera  avuga ko abayobozi barebeye hamwe ibimaze kugerwaho mu mezi atandatu ashize ingabo na Polisi by’u Rwanda bagiye mu gihugu cya Mozambique kurwanya imitwe y’iterabwoba.

CP Kabera ati: “ Muri ibi biganiro hari hagamijwe gusuzuma ibyagezweho muri aya mezi atandatu ashize no gukomeza ubufatanye kugira ngo icyajyanye inzego z’umutekano z’u Rwanda na Polisi by’umwihariko  muri kiriya gihugu kigerweho aricyo kugarura umutekano n’ituze muri kiriya gihugu cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera

Kuva taliki ya 09 Nyakanga 2021 amezi atandatu arashize u Rwanda rwohereje ingabo n’abapolisi mu gihugu cya Mozambique guhashya imitwe y’iterabwoba yari yarigaruriye Intara ya Cabo Delgado. Kugeza ubu muri iyi Ntara hari amahoro n’umutekano, abaturage basubiye mu byabo ndetse ibikorwa by’ubucuruzi nabyo byarasubukuwe.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique ziyobowe na Major General Innocent Kabandana mu gihe Polisi y’u Rwanda yo iyobowe na Commissioner of Police( CP) Denis Basabose.

Ibiganiro impande zombi zagiraniye mu Rwanda bije bikurikira ibindi byahuje ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique na Polisi yarwo iri muri kiriya gihugu, bizihuza n’ubuyobozi bw’iza Mozambique na SADC byabaye tariki 13, Ugushyingo, 2021.

Nabyo byari bigamije kurebera hamwe aho ibikorwa byo guhashya bariya barwanyi bigeze.

Ni ibiganiro byabereye mu nama  yabereye mu Mujyi wa Mocimboa Da Praia, umwe mu mijyi y’ingenzi Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zambuye umutwe w’iterabwoba uzwi nka al-Shabaab wari warahashyize ibirindiro.

Uwo mujyi wabohowe ku wa 8 Kanama, 2021.

Inama yabaye kuri uyu wa Gatatu yakoranye mu gihe izi ngabo zikomeje gukurikirana abarwanyi bamaze gukirwa imishwaro, ari nako zibohora abaturage bari baragizwe imbohe n’ibyihebe.

Abagaba bakuru b’ingabo ziri muri Mozambique muri Cabo Delgado bahuye mu Ugushyingo, 2021 bagirana inama

Nyuma yo kwirukanwa mu turere twa Palma, Mocimboa da Praia na Mueda ahakorera Ingabo z’u Rwanda, abarwanyi bahise batorongera, bambuka umugezi wa Messalo binjira mu mashyamba.

Umuyobozi Ushinzwe Imirwano y’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique Brig Gen Pascal Muhizi, aheruka kuvuga ko birukanye abarwanyi mu birindiro bya nyuma bari bafite ahitwa Mbau k’uburyo batataniye mu mashyamba.

Yavuze ko abarwanyi bagerageje kurwana uko bashoboye, ariko “bahuye n’ingabo zizi kurwana.”

TAGGED:BasabosefeaturedIngaboKaberaMozambiquePolisiRwandaRwivanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyo Wamenya Ku Gikombe Cya Afurika Kigiye Gutangira Muri Cameroon
Next Article Abasirikare Ba Uganda Muri Somalia Bamaze Amezi Umunani Badahembwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?