Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Turikiya Yongeye Guca Umubano Na Israel
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Turikiya Yongeye Guca Umubano Na Israel

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 May 2024 10:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubutegetsi bwa Ankara bwatangaje ko bucanye umubano na Israel kubera intambara yayo muri Gaza.

Turikiya ivuga ko itakomeza gucuruzanya n’igihugu cyatumye ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miliyoni babaho nabi muri Gaza.

Minisitiri w’ubucuruzi muri Turikiya yavuze ko iki gihugu kizahagarika ubucuruzi na Israel kugeza ubwo izahagarika intambara yayo muri Gaza.

Ikindi Ankara ishinja Yeruzalemu ni uko itemera ko n’inkunga igenewe abahungiye intambara muri Gaza ibageraho mu buryo bworoshye.

Imibare yerekana ko ubucuruzi hagati ya Israel na Turikiya mu mwaka wa 2013 bwari kuri miliyari $7, ni ukuvuga miliyari £5.6.

Israel nayo yagize icyo ivuga kuri iki kibazo.
Minisitiri wayo w’ububanyi n’amahanga witwa Israel Katz yise Perezida Erdogan wa Turikiya ‘umunyagitugu’.

Katz yanditse kuri X ko ibyo Turikiya iri gukora ari uguhemukira abashoramari bo mu gihugu cye kuko bizabahombya.

Israel Katz ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Israel

Yunzemo ko icyemezo cye gihabanye n’amabwiriza mpuzamahanga y’ubucuruzi.

Ubu nta gicuruzwa na kimwe kiva muri Turikiya kijya muri Israel.

Amateka yerekana ko Turikiya ari cyo gihugu mu by’Abarabu cyabanje kwemera ko Israel ari igihugu kigenga, hari mu mwaka wa 1949 nyuma y’uko Leta ya Israel itangajwe mu mwaka wa 1948.

Mu mwaka wa 2010 uyu mubano waje kuzahara ubwo abanya Palestine 10 bicagwa n’abakomando ba Israel babasanze mu bwato bwakorewe muri Turikiya.

Nyuma ibihugu byombi byongeye kubana neza ariko nabyo ntibyatinda kuko mu mwaka wa 2016 byongeye kuzamba nyuma y’uko Israel yishe abanya Palestine bari barimo kwigaragambiriza hafi y’umupaka wayo ari nako batera ibintu byaka umuriro muri Israel.

Perezida wa Turikiya aherutse kuvuga ko ibyo Netanyahu akora ntaho bitandukanye n’ibyo Hitler yakoze mu myaka ya 1940 ubwo yakoreraga Abayahudi Jenoside.

Netanyahu nawe yanze kuripfana avuga ko Erdogan atari we wagombye kuvuga atyo kuko igihugu ayobora cyakoreye abanya Armenia Jenoside.

BBC yanditse ko ibiri kubera muri Gaza ahari impunzi nyinshi zo muri Palestine biteye akaga kanini ndetse ngo hari inzara iri guca ibintu.

Aka gace ubu karimo abantu b’ingeri zose bagera kuri miliyoni ebyiri.

Abasesengura ibyo mu Burasirazuba bwo Hagati bavuga ko Turikiya ishaka kugira ijambo mu Barabu kurusha uko bimeze kuri Iran.

Iran nayo ishaka ko iba igihugu gifatwa nk’ikivugira inyungu z’Abarabu mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane mu maso y’Abarabu.

TAGGED:featuredIsraelTurikiyaUbucuruziUmubano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Twiyemeje Kwigira Kugira Ngo Tutagira Uwo Dukesha Kuramuka- Kagame
Next Article Gasabo: Abishe Noteri Muri Remera Barashwe, Ngo Bari Basanzwe Ari Abajura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?