Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tutu Yari Yarategetse Ko Umubiri We Uzayengesherezwa Mu Mazi Yatuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Tutu Yari Yarategetse Ko Umubiri We Uzayengesherezwa Mu Mazi Yatuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 January 2022 3:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyakwigendera Archibishop Desmond Tutu mbere y’uko apfa yasabye ubwo ko umubiri we uzacanirwa  mu mazi yatuye kuri 150°C hakoreshejwe uruvange rw’amazi n’ikinyabutabire kitwa hydroxyde de potassium hanyuma amagufwa nayo agatwikirwa mu mashini bita crémulateur.

Ni uburyo yahisemo bwo gushyingurwa bwiyubashye kandi butangiza ibidukikije.

Ubu buryo abahanga bita Aquamation ni uburyo bwatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 1880 nk’uko bitangazwa na Le Courrier International ariko bukaba bukoreshwa n’abantu bacye kugeza ubu.

BBC Africa yanditse ko Desmond Tutu yari yarasabye ko umubiri we wagenzwa kuriya aho hanyuma ivu ry’amagufwa ye rigashyirwa mu kantu kihariye rigashyingurwa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ibi niko byagenze ubwo bamushyinguraga ku Bunani bwa 2022 .

Ubusanzwe gushyingura umubiri w’umuntu barangije kuwucanira ku rwego rutuma uyenga ugahinduka amazi, nibwo buryo bwiza bwo kumushyingura bidahumanyije ibidukikije kurusha kumutwika wese yakabaye bagashyingura ivu.

Bigabanya kugeza ku kigero cya 90% umwotsi wari bujye mu kirere kandi ngo Tutu nibyo yifuzaga.

Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo kitwa The Standard kivuga ko byari bisanzwe bizwi ko Desmond Tutu yari umuntu waharaniye ko ibidukikije birengerwa mu kirekire yamaze ku isi.

Bamwitaga mu Gifarasnsa éco-guerrier’.

- Advertisement -

Ivu ry’umubiri we rikaba rishyinguye muri Katedalari yitiriwe Mutagatifu Joriji.

Muri iyi Katedalari kandi niho umubiri we wari warashyizwe kugira ngo abantu bamukundaga babone uko bamusezeraho bwa nyuma.

Desmond Tutu yari yarasabye abo mu muryango we kutazamukoreshereza isanduku ihenze cyane ngo bategure umuhango w’akataraboneka wo kumusezeraho.

Kuri we ibyo byose byari ubusa, nta mpamvu yo gusesagura.

Ubwo Afurika y’Epfo yari imaze gusohoka muri Apartheid, Perezida Nelson Mandela yagize Musenyeri Tutu umukuru wa Komisiyo y’Ukuri n’Ubwiyunge, ahabwa inshingano zo gukora iperereza ku byaha byakozwe mu gihe cy’ivanguraruhu.

Yabaye Musenyeri wa Diyosezi ya Johannesburg kuva mu 1985 kugeza mu 1986 nyuma aza gushingwa Arkidiyosezi ya Cape Town kuva mu 1986 kugeza mu 1996.

Yaje no kuba Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro ry’amadini muri Afurika y’Epfo.

Umuhate we watumye ahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka 1984.

TAGGED:Afurika y'EpfoBunanifeaturedTutu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu 100 Muri Buri Murenge Wo Mu Mujyi Wa Kigali Bari Gusuzumwa COVID
Next Article Sen Zephrin Kalimba Yapfuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?