Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Einat Weiss uganira n'abitabiriye biriya bikorwa bimaze ibyumweru bibiri. Ifoto: Israeli Embassy ,Kigali.

Einat Weiss uhagarariye Israel mu Rwanda avuga ko imikoranire y’ibihugu byombi yagutse cyane kuko iri muri byinshi birimo no mu guhanga udushya no guteza imbere ikoranabuhanga.

Mu nyandiko yageneye Taarifa Rwanda, Ambasaderi Einat Weiss avuga ko mu byumweru bibiri bishize, igihugu cyakoranye n’u Rwanda mu guhugura abaturage mu by’ikoranabuhanga no guhanga udushya kandi ngo byatanze umusaruro.

Ni ibyumweru byaranzwe n’ubufatanye na Minisiteri ya ICT na Inovasiyo byitabiriwe n’abanyeshuri muri Kaminuza, ba rwiyemezamirimo bihangiye udushya n’abandi bashishikajwe n’iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Abitabiriye ibi bikorwa banigishijwe uko interineti y’ibikoresho( bayita Internet of Things, IoT) ikora, uko bakwagura ibitekerezo mu guhanga udushya tubyara inyungu n’ibindi bitanga ibisubizo ku buzima bwa muntu bwa buri munsi.

Ambasaderi Einat Weiss avuga ko Yeruzalemu yiyemeje gukorana na Kigali mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda mu nzego nyinshi, akemeza ko ubwo iwabo babigezeho no mu Rwanda bishoboka.

Ati: “ Igihugu cyacu cyateye imbere mu guhanga udushya. Twishatsemo ibisubizo ku bibazo kandi dukorana neza n’u Rwanda kugira ngo narwo, nk’igihugu kiyemeje guhanga udushya, rubigereho mu gihe kiri imbere kitarambiranye.”

Avuga ko umuturage wa Israel wahuguye Abanyarwanda mu guhanga udushya yagize neza kuko yagize uruhare mu kuzamura urwego abahanga b’Abanyarwanda bari bafite mubyo bahuguwemo.

Ibyo byashobotse kubera ko Leta y’u Rwanda isanzwe yarashyizeho uburyo bwo kuzamura ikoranabuhanga mu baturage, kuzamura uko murandasi ikora kandi, nk’uko Einat Weiss abivuga, ibi byafashije kandi bizafasha muri byinshi byerekeye amajyambere y’igihugu.

Mu byumweru bibiri bishize, iyo mikoranire hagati ya Israel n’u Rwanda mu byerekeye ikoranabuhanga yatumye abahanga bo ku mpande zombi bamenyena kurushaho, banemeranya ko iyo mibanire izakomeza.

Imikoranire kandi iri no mu buhinzi, ubuzima no mu burezi hakiyongeraho no mu gukoresha imbaraga zisubira.

Inyandiko ya Ambasaderi Einat Weiss irangira ivuga ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda kuko ngo ibimaze gukorwa kugeza ubu ari intangiriro gusa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version