Tuzarasa Iran Niyo Andi Mahanga Atabidufashamo- Minisitiri W’Intebe Wa Israel

Naftali Bennett yabwiye radio y’ingabo za Israel ko igihugu cye cyamaze gushyira ku murongo ibisabwa byose ngo kizagabe igitero ku nganda za Iran zikora intwaro za kirimbuzi.

Avuga ko ibiganiro biri kuba hagati ya Iran n’ibihugu bikomeye ku isi ngo amasezerano yo mu mwaka wa 2015 asubizweho nibigira icyo bigeraho, Israel izashoza intambara kuri Iran.

Hagati aho ariko, Naftali avuga ko inzego z’igihugu cye zishinzwe iperereza n’ubutasi ziri gukora uko zishoboye ngo zikome mu nkokora imigendekere myiza ya biriya biganiro biri kubera i Vienna.

Kimwe mu byerekana ko Israel yiyemeje kuzarasa kuri Iran ni uko n’uwo Naftali yasimbuye ariwe Benyamini Netanyahu nawe yatangaje ko ashyigikiye ko igihugu cye cyarasa kuri Iran.

- Advertisement -

Naftali Bennett yavuze ko muri iki gihe icyo Israel icyeneye ari ibikorwa atari amagambo.

Nta gihe kinini gishize, umusirikare mukuru uzaba ushinzwe ingabo zirwanira mu kirere za Israel witwa Major General Tomer Bar avuga ko nawe yiteguye rwose kuzarasa Iran.

Uyu musirikare yavuze ko nagera mu nshingano, ibitero kuri Iran ari byo bizashyirwa ku mwanya wa mbere mu byo agomba kwigaho akanabishyira mu bikorwa.

Ibiganiro biri kubera i Vienna biyobowe n’Abanyaburayi bahagarariwe na Enrique Mora.

Iran ivuga ko nikurirwaho ibihano mu by’ubukungu yafatiwe, nayo izakuraho gahunda yayo yo gushongesha ubutare bwa Uranium bukoreshwa mu ngufu za kirimbuzi hagamijwe inyungu za gisirikare.

Iran ivuga ko, ahubwo, izakomeza gukora ingufu zikoreshwa mu bikorwa bya gisivili.

Ibi ariko ab’i Yeruzalemu ntibabikozwa!

Bavuga ko butakwizera ko ibizava muri biriya biganiro bizaba bigamije inyungu za Israel.

Israel ivuga ko kuganira na Iran bidafututse kuko ngo nta ngingo ifite yagombye guheraho iganira n’amahanga ngo ayitege amatwi.

Naftali Bennett yavuze ko igihugu cye cyateguye umugambi uhamye wo gukomanyiriza Iran, ntizabone aho yerekera.

Naftali Bennett

Yemeza ko Israel yarakariye bikomeye Iran itabitewe gusa n’uko ifite ahantu itunganyiriza ibisasu bya kirimbuzi, ahubwo ibitewe n’uko mu myaka 30 ishize, Iran yakomeje gutera inkunga abarwanyi barashe muri Israel za ‘rockets’ nyinshi zikica abaturage.

Yatanze urugero rw’uko mu mwaka icumi ishize, Iran yahaye umutwe wa Hezbollah ibisasu 100 000 byo kurasa kuri Israel.

Israel ivuga ko yizeye neza ko umunsi yarashe kuri Iran bitazarakaza Amerika ariko ko niyo byayirakaza, amahitamo ya Israel azaba ari ayo!

Bennett ati: “ Turi gukorana na Amerika k’uburyo tuzabikora nta rusaku hagati yacu nayo kandi rwose nirinda guhubuka ngo mvuge ko ntangije intambara…Oya. Icyo nshaka ni ibikorwa kandi bikozwe neza bucece k’uburyo ntawe muri twe bizatungura. Gusa nibinasakuza nta kundi nyine ubwo tuzabifata uko!”

Hashize igihe Israel iri kwiga icyo byayisaba iramutse igabye ibitero by’indege ku nganda zikora ibisasu za Iran.

Ifite indege za F 35 zishobora kurasa yo ariko zigahura n’ikibazo cy’urugendo rurerure hareshya na Kilometero 1000.

Hejuru y’ibi, ikibazo nyamukuru ni uko indege z’Intambara za Israel zizabura aho zigwa ngo zinywe amavuta zikomeze akazi.

Hagati aho rero zicyeneye indege izazitwaza amavuta ariko iyo ndege Israel ntirayibona kugeza ubu nk’uko Gen Bar aherutse kubivuga.

Izindi mbogamizi ni uko byasaba Israel guca mu kirere cy’ibindi bihugu nka Jordan( iki ni inshuti yayo), Saudi Arabia( mu Majyepfo),  ibihugu nka Lebanon na Syria mu Majyaruguru ndetse na Iraq ( mu gice cyo hagati).

Israel ni igihugu gito cyane kuri Iran kandi kiri kure yayo. N’ubwo ari uko bimeze ariko ivuga ko izayirasa bidatinze

Ku rundi ruhande ariko Israel ivuga ko hari indi migambi yateguye izayifasha muri kariya kazi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version