Ubucuruzi Bw’u Rwanda Mu Bushinwa Bwatitije Ibirwa Bya Maurice

Ubukungu bw’Ibirwa bya Maurice buri mu bukungu buhagaze neza muri Afurika muri rusange. Hamwe iki gihugu kivoma amadevize ni mu bucuruzi gifitanye n’u Bushinwa, bushingiye ku masezerano y’uburyo ibicuruzwa bigomba kwinjira ku isoko rya buri iki gihugu muri ibi. Abahanga mu bukungu bo mu Birwa bya Maurice bavuga ko n’ubwo ari uko bimeze ariko, u Rwanda ruri gukura Maurice ku isoko ry’u Bushinwa gahoro gahoro…

Aho u Rwanda bahera bavuga ko rukunzwe mu Bushinwa ni uko ibyo rwoherezayo rukora uko rushoboye bikaba ari nta makemwa kandi igihe bikenerewe cyose bikaboneka.

Abo mu birwa bya Maurice bavuga ko iyo bitegereje uburyo u Rwanda rushyira imbaraga mu kumenyekanisha ibyo rukora ndetse no kubigeza ku bakiliya barwo baba mu Bushinwa, ubona ko ibindi bihugu bishobora kuzasigara inyuma niba bidafashe ingamba nk’izarwo.

Nibyo koko ko nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’uburyo ibicuruzwa bigomba kwinjira ku isoko ku isoko rya buri gihugu, ni ukuvuga u Bushinwa n’Ibirwa bya Maurice, iki gihugu tuvuze nyuma cyoherejeyo ibintu byinshi.

Imibare itangwa na Ambasade y’u Bushinwa mu birwa bya Maurice ivuga ko ukwezi k’Ugushyingo, 2021 kwarangiye u Bushinwa butumijeyo ibintu bifite agaciro ka USD 33 195 081.

Ibyo bwatumije byiganjemo ubutare, imyenda, ibiribwa by’amatungo, isukari, amasukari yihariye, amavuta aribwa ndetse n’ibinure by’amafi.

Bwatumije kandi impu, imishumi y’impu, imyenda ikozwe mu bwoya, imbaho, n’ibindi.

Ibyinshi byoherejwe mu mijyi nka Shanghai, Guangdong, n’indi.

Imikoranire y’u Rwanda n’u Bushinwa yo irenze kohereza yo ikawa, urusenda, uduseke n’ibindi.

U Rwanda rufitanye n’u Bushinwa imikoranire y’igihe kirekire mu by’ikoranabuhanga, uburezi, ubukerarugendo, yewe n’ibindi birimo no kujyano umusaruro uri muyo twavuze haruguru.

Ikawa y’u Rwanda yabayeyo icyamamare nyuma y’amasezerano Ambasade y’u Rwanda i Beijing yasinyanye n’ubutegetsi bw’iyo mu kuyiteza imbere[ikawa].

Ikigo kitwa Yunnan International Coffee Exchange Company nicyo cyiyemeje kuzabigiramo uruhare.

Muri Werurwe, 2021 u Rwanda rwanyanye n’u Bushinwa amasezerano y’uko abahinzi bo mu Rwanda bagomba kuzajya bohereza mu Bushinwa urusenda rwa Pili pili ruhagije.

Nta gihe kinini u Rwanda rubonye isoko mu Bushinwa ryo kuhagurisha ikimera kitwa stevia cyenda gusa n’umuravumba.

Hari umuhanga mu bukungu wo mu Birwa bya Maurice witwa Sunil Boodhoo uvuga ko ari ngombwa ko igihugu cye nacyo cyongera ibyo giha u Bushinwa  kandi bikaba binoze mu buziranenge.

Ibirwa bya Maurice bivuga ko byishimira ko amasezerano byagiranye n’u Bushinwa arambye ariko nanone abahanga babyo bakavuga ko bitagombye gusuzugura amayeri y’ibindi bihugu mu kwigarurira isoko ry’u Bushinwa.

Ubyemeza ni umuhanga witwa Kevin Teeroovengadum.

Abo mu Birwa bya Maurice bavuga ko aho u Rwanda rubera ikibazo mu by’ubukungu, ngo ni uko rufite abayobozi bazi gukora ‘deals’ k’uburyo bakurura abashoramari b’Abashinwa bakazana amafaranga kandi u Bushinwa bugaha u Rwanda amahirwe yo kubushoramo atabonwa n’ibindi bihugu byinshi.

Kevin Teeroovengadum avuga ko u Rwanda rufite akandi karusho!

Lexpress.mu yanditse ko Umukuru warwo afite ubumenyi bwo kurushakira ahantu rwakura amahirwe y’ishoramari kandi hirya no hino ku isi.

Perezida Kagame azi gukora ‘deals’ ziha u Rwanda amahirwe yo gushora imari henshi ku isi

U Rwanda rufitanye umubano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uherutse kurwemerera kurufasha kubaka uruganda rw’inkingo harimo n’urwa COVID-19, umubano ruherutse kugirana n’u Bufaransa, uwo rusanganywe n’ikigo Alibaba, Huawei, Volkswagen, umubano na Qatar n’ahandi.

Ngiyo impamvu ibirwa bya Maurice bivuga ko u Rwanda ari urwo kwitondera!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version