Twahoranye Abakozi Bavugaga Ko Batakorera Mu Cyaro-Perezida Wa Croix-Rouge Y’U Rwanda

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 08, Gicurasi, 2021 cyahuje ubuyobozi bwa Croix Rouge y’u Rwanda mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 igeze mu Rwanda, Appolinaire Karamaga yavuze ko hari bamwe mu bahoze bakorera Croix Rouge boherejwe mu cyaro barabyanga.

Yabivuze nyuma y’ikibazo umunyamakuru wa Taarifa yamubajije cyerekeranye na bamwe mu bahozi bakorera Croix Rouge y’u Rwanda bayishinje kubirukana mu buryo bitaga ko ari ukubarenganya.

Appolinaire Karamaga yavuze ko mu by’ukuri abirukanywe bose byakozwe bitewe n’impamvu zumvikana.

Muri zo harimo kutabona amikoro yo kubahemba, imyitwarire mibi yabo irimo no kwanga kujya gukorera mu cyaro.

- Kwmamaza -

Yagize ati: “ Dufite abakozi bajya bavuga ko batajya gukorera mu cyaro. Wamwohereza kujya nka Kirehe akabyanga, akavuga ko kujya mu cyaro ari ikibazo.”

Bwana Karamaga avuga ko hari abirukanywe bitewe n’iriya myitwarire.

Ikindi avuga abo bantu bazize ubwo bajyaga kwirukanwa, ni ukubura amikoro ahagije kuko ngo Croix Rouge itajya ihabwa amafaranga na Leta ahubwo yishakamo amikoro, rimwe na rimwe hakaboneka make atashobora guhemba abakozi bamwe na bamwe.

Yunzemo ko hari abakozi ba Croix Rouge bagiye banga guhabwa amasezerano y’akazi y’umwaka umwe bo bifuza uw’imyaka myinshi kandi amikoro ahari atabibemerera.

Iby’Umudugudu w’i  Ruharambuga muri Nyamasheke…

Abajijwe icyo avuga ku gusondekwa kwavuzwe ku mudugudu wo mu murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, Bwana Karamaga yavuze ko Croix Rouge icyo yakoze ari ukubakira abaturage inzu, ariko ikibazo kikaba icy’uko abazihawe batazitaho, bakabura icyo yise ‘ownership’.

Kuri we ngo kuba inzu zimaze imyaka irenga 10 birumvikana ko zagombye kuba zarasanwe n’abazituyemo ariko ikibazo ni uko batabikoze, ahubwo bagategereza ko uwazibubakiye ari we ugaruka akazibasanira.

Mu kiganiro n’abanyamakuru

Ashima abaturage bazitayeho, k’uburyo bigeze iki gihe zigikomeye.

Bwana Karamaga avuga ko muri rusange kandi Croix Rouge ifite inshingano zo gufasha Leta kuzamura imibereho y’abaturage kandi ko [Croix-rouge] ibikora bitewe n’amikoro ye.

Ibyo Croix Rouge yishimira ni byinshi…

Croix-Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa Leta mu bikorwa by’ubutabazi, yiyemeje kurengera ubuzima  bw’ikiremwamuntu kandi ngo ikabikora itabogama cyangwa ngo igire ivangura.

Ibi ngo bishingiye ku mahame ayigenga.

Mu mwaka ushize ni ukuvuga uwa 2020 na 2021, uyu muryango utabara imbabare uvuga ko wakoranye bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda, cyane cyane Minisiteri ifite Ibikorwa by’Ubutabazi mu nshingano, haba mu gufasha Abanyarwanda mu bijyanye no guhindura imyumvire ijyanye no kwirinda ibiza ndetse n’ibyorezo hifashishijwe itangazamakuru n’itumanaho, mu gutanga ubutabazi bw’ibanze.

Ikindi ngo  ni ukongerera ubushobozi abakorerabushake, haba mu guteza imbere isuku n’isukura, kwita ku buzima bw’mpunzi, gufasha abagizweho n’ingaruka za korona virusi, haba mu kubaha ibiribwa, kubaha imfashanyo y’amafaranga ngo bikenure ndetse no guhuza imiryango y’ababuranye n’ababo.

Iyo ibiza bikimara kuba, Croix-Rouge y’u Rwanda ikora ibishoboka byose ngo itabare abashyizwe mu kaga n’ibyo biza, ari na ko itegura gahunda zirambye zo kurwanya ibiza, nko kongerera abaturage ubumenyi bakeneye ngo bamenye uko babyirinda cyangwa bakagabanya ubukana bwabyo.

Muri gahunda yo kuzahura abahuye n’akaga Croix-Rouge y’u Rwanda ikorana bya hafi n’inzego z’ibanze.

Ubuyobozi bwayo buvuga ko ibikora binyuze mu  kubakira abari mu bibazo bagahabwa amatungo, imbuto zo gutera bakanashyirwa mu makoperative.

Ibikorwa bya Croix Rouge mu mwaka wa 2020-2021 mu mibare…

Urebye kuva umwaka wa 2020-2021 watangira, Croix-Rouge y’u Rwanda yafashije abantu mu bikorwa  by’ubutabazi mu buryo bukurikira:

– Imiryango 3.150 yagezweho n’ingaruka z’ibiza yafashijwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ihabwa  amafaranga ayigoboka mu kugura ibyo ikeneye,

– Imiryango irenga 80.000 yazahajwe n’ingaruka za korona virusi yahawe ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho birimo iby’isuku n’udupfukamunwa,

– Ibiti 36.000 byaratewe n’ubuhumbikiro (pépinières) 21 burategurwa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kurwanya Ibiza,

– Imiryango 24.800 mu turere twa Karongi na Rutsiro imirenge ya Murunda, Bwishyura na

Rubengera yagejejweho amazi meza yubakiwe imiyoboro y’amazi igera ku bilometero 27 na

metero 700.

– Abakorerabushake 476 (ku rwego rw’Umurenge) bahuguriwe gukumira impuha kuri korona virusi  mu gihugu hose bakusanyije amakuru avuye ku bantu barenga 100, 000 mu Rwanda.

– Abakorerabushake 60 bahagarariye ubutabazi bw’ibanze mu turere bakomokamo bahuguriwe

gukoresha Application y’ubutabazi bw’ibanze (First Aid Application).

– Imiryango 12 075 mu midugudu 51 yagenewe imishinga igamije guteza imbere agasozi ndatwa

mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Abagize iyo miryango bahuguwe ku masomo yo kwiteza  imbere, bigishwa no gukora ibikorwa bibyara inyungu binyuze mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.

Abo bakazafatanya n’abakorerabushake b’abaturanyi babo bagahugura abandi

baturanyi babo bazabana muri ayo matsinda.

– Muri gahunda yo guhuza imiryango yatatanye, Croix-Rouge yafashije abantu guhererekanya

ubutumwa bugera ku 2643 hagati y’ababuranye n’imiryango yabo yatatanye.

Kugira ngo ubutabazi Croix-Rouge y’u Rwanda ikora bushoboke yongera ububiko bw’ibyangombwa  nkenerwa mu gihe cy’ubutabazi. Ubwo bubiko bukaba ku cyicaro gikuru (National warehouse) no mu turere (branch warehouses).

Mu rwego rwo gukumira ibiza, harwanywa isuri bacukura imiringoti hanakorwa amaterasi y’indinganire.

Ibi byose, Croix-Rouge y’u Rwanda ibigeraho ibikesheje inkunga n’abafatanya bikorwa bayo.

Ifite abakorerabushake 62 000 mu Rwanda hose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version