Komite Olimpiki Y’U Rwanda Ifite Umuyobozi Mushya

Nyuma yo kumva ibigwi by’abiyamamarizaga kuyobora Komite Olimpiki y’u Rwanda, abitabiriye Inteko Rusange yayo batoye Bwana Théogène Uwayo ngo abe ari we uyiyobora.

Yatowe  n’abitabiriye iriya Nteko bose uko ari 57.

Kuri Twitter iriya Komite yanditse iti: “Inteko Rusange ya Komite Olimpiki imaze gutorera UwayoTheogene kuba Perezida mushya w’iyi komite akaba atowe ku bwiganze bw’amajwi, aho atowe n’abantu 57 bose bari mu nteko itora.”

Manda y’uriya muyobozi izarangira muri 2025.

- Advertisement -

Kuva tariki 24  kugeza 30 Mata 2021 nibwo abashakga kuyobora iriya Komite bagombaga kuba batanze kandidatire zabo.

Nyuma y’iyi minsi yagenwe n’amategeko, Komisiyo  y’amategeko n’imyitwarire ari na yo ishinzwe gutegura amatora yashyize ahagaragara urutonde rw’abakandida bemerewe

Uwayo Theogene niwe wiyamamaje ku mwanya wa Perezida wa Komite Olimpiki wenyine.

Asanzwe ari Perezida  w’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda “FERWAKA” akaba kandi yarigeze kuba muri Komite Olempike (2013-2017) ari Umubitsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version