Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Twasuye u Rwanda Kuko Ari Ahantu Heza Ho Kwigira Uko Amahoro Arindwa- Senateri Wo Muri Zimbabwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Twasuye u Rwanda Kuko Ari Ahantu Heza Ho Kwigira Uko Amahoro Arindwa- Senateri Wo Muri Zimbabwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 February 2022 4:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umusenateri uyoboye itsinda rya bagenzi be baturukanye muri Zimbabwe witwa Dr David Parirenyatwa avuga  ko baje mu Rwanda batumwe na Sena yabo ngo baze kureba uko u Rwanda rwashoboye guha abaturuye amahoro.

Parirenyatwa avuga ko ari amahitamo bakoze babishaka kuko bari bafite n’ahandi bahitamo ariko basanga mu Rwanda ari hamwe muho bakura urugero rwiza.

Avuga ko guhitamo u Rwanda byari bishyize mu gaciro kuko ari igihugu cyaciye mu bibi byinshi kandi bikomeye, ubu kikaba cyarigaruriye umutekano n’icyizere mu ruhando rw’amahanga.

Ati: “ Twahisemo u Rwanda kuko tuzi neza ibyo rwanyuzemo ariko ubu rukaba rufite amahoro ahamye. Ni ahantu heza ho kuza kwigira uko amahoro agarurwa kandi akarindwa.”

Abajijwe niba n’iwabo muri Zimbabwe haba ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yavuze ko iryo hohoterwa ntaho ritaba.

Abayobozi bakuru bari baje muri iki gikorwa: Shafira Murebwayire, Dr Parirenyatwa David na CP Daniel Nyamwasa

Dr Parirenyatwa David avuga ko n’ubwo iwabo bashyizeho uburyo bwo kurwanya ririya hohoterwa ariko ngo Isange One Stop Center mu Rwanda ari umwihariko utaba iwabo.

Ashima ko ugeze muri kiriya kigo, abona ubufasha bukomatanyije bigatuma afashwa vuba kandi bitagoranye.

Yavuze ko nibagera i Harare bazakora raporo bakayigeze kuri bagenzi babo b’Abasenateri babatumye kugira ngo higwe niba nta kuntu uburyo bukoreshwa mu Rwanda bwakoreshwa n’iwabo.

Murebwayire Shafira ushinzwe ishami rya Isange One Stop Centers no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yavuze ko bishimira gusurwa n’abashyitsi bakabasangiza ubumenyi bafite mu kwita ku barwayi n’abandi babagana.

Mu turere twose tw’u Rwanda hari Isange ifasha abahohotewe

Murebwayire avuga kandi ko bakorana n’inzego zitandukanye kugira ngo bahe ababagana serivisi nziza kandi ngo iki ni ikintu basangiza abaza kubigiraho bose.

Abashyitsi baruye Isange One Stop Center ni Abasenateri bo muri Zimbabwe barimo uwitwa Dr Parirenyatwa David, Hon Baipai Edith, Hon Mabika Dorothy, Hon Matiirira Adress, HonMudzuri Elias, Hon Chief Mkwananzi Zama Nthua n’abanditsi babiri ari bo Manhivi Faith na Sukuta Tapiwa.

Mu masaha ya mbere ya saa sita bari babanje kujya gusura Polisi y’u Rwanda bakirwa n’umuyobozi mukuru wayo IGP Dan Munyuza.

RIB ifasha mu gukusanya ibyaha byakorewe ku wahohotewe kugira ngo ubicyekwaho akurikiranwe
Batemberejwe ibyuma abahohotewe bahererwamo ubufasha
TAGGED:featuredPolisiRwandaSenateriZimbabwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yasuye Ishuri Rikuru Rya Gisirikare Muri Mauritania
Next Article Umusaruro w’Uruzinduko Perezida Kagame Yagiriye Muri Mauritania
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?